Kubaka Igihugu duhuriyeho ni inshingano ya buri wese - Minisitiri Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yabwiye abayobozi bo mu Karere ka Nyaruguru ko kubaka Igihugu ari inshingano ya buri wese, akaba atari amahitamo.

Minisitiri Bizimana yibukije Abanyarwanda ko kubaka Igihugu ari inshingano ya buri wese
Minisitiri Bizimana yibukije Abanyarwanda ko kubaka Igihugu ari inshingano ya buri wese

Yabibabwiye mu kiganiro yagiranye na bo kuri uyu wa 10 Mutarama 2025, aho yagarutse ku mateka yagushije u Rwanda muri Jenoside, maze aboneraho gusaba ababyeyi n’abarezi kugira uruhare mu kubaka Igihugu batoza abana ubumwe, kuko amacakubiri yigishijwe Abanyarwanda mu gihe cy’imyaka 38 yagushije u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati "Kubaka Igihugu Abanyarwanda twese duhuriyeho ni yo ntego, ni wo mugambi, ni imibereho, ni ubuzima bw’Igihugu. Ni inshingano ya buri wese, ntabwo ari amahitamo, kuko amahitamo biba bivuga ngo niba utabikoze ntacyo uzaba."

Ibi biganiro byabaye nyuma y’uko hagati y’ukwezi kwa Kanama n’uk’Ukuboza mu mwaka ushize wa 2024, hishwe abarokotse Jenoside batatu, mu Mirenge ya Muganza na Rusenge ndetse na Mata.

Ku ishuri ribanza rya Gahotora mu Murenge wa Ruheru ,na ho hagaragaye abana babwira mugenzi wabo ko ari inzoka.

Muri Nyaruguru kandi hari n’ibindi bikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside byahagaragaye, bigikorwaho iperereza harimo icy’uwarokotse Jenoside waranduriwe imyaka, ndetse n’uvugwaho kubwira amagambo asesereza abarokotse Jenoside baturanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr Emmanuel Murwanashyaka, yavuze ko bamaze kubona biriya bikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside, biyemeje kuzenguruka mu Mirenge yose bareba uko Ubumwe n’Ubudaheranwa bihagaze.

Mu ngamba bafashe harimo gutegura inama nk’iy’uyu munsi, yari ihuriyemo ibyiciro bitandukanye by’abayobozi babarirwa muri 600, kugira ngo bose bumve kimwe uburyo bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, hanyuma na bo bazabibwire abandi bari bahagarariye.

Abayobozi bo mu Karere ka Nyaruguru bakurikiye ibiganiro
Abayobozi bo mu Karere ka Nyaruguru bakurikiye ibiganiro

Ikindi ngo banatangije gahunda ‘Isibo Yanjye Ukubaho Kwanjye’ aho abaturage bazajya baganira ku bibazo bafite, ariko bakanahuzwa n’ikimina cyo kuzigama no kugurizanya.

Yakomeje agira ati "Turanateganya gutangiza amarushanwa y’ubuhanzi y’ubumwe n’Ubudaheranwa mu midugudu, azatuma abantu bumva uruhare rwabo mu kubaka u Rwanda twifuza."

Hejuru y’ibyo ngo bazatangira inama mu bigo by’amashuri, aho ababyeyi bahabwa ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka