Kubaho nta byiringiro ni nko guhakana ubushobozi bw’Imana - Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame avuga ko kubaho nta byiringiro ku buzima buri imbere ari nko guhakana ubushobozi bw’Imana kandi yo haba hari ibyo iteganyiriza ibiremwa byayo.

Yabigarutseho kuri iki cyumweru tariki 12 Mutarama 2020, ubwo yari yitabiriye isengesho ngarukamwaka rihuza abayobozi batandukanye, ryo gusabira igihugu (National Prayer Breakfast), rikaba ryanitabiriwe na bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kubaho nta byiringiro ari nko guhakana ubushobozi bw’Imana, akaba yabivuze ahereye ku rugero rwo mu mateka y’u Rwanda, agendeye ku bibazo rwahuye na byo mu myaka ishize.

Yagize ati “Dusubiye inyuma mu mateka y’u Rwanda mu myaka 20 ishize, twagombye kumenya akamaro ko kugumana ibyiringiro. Kubaho nta byiringiro ni nko kubaho utanyurwa, mbese ni nko guhakana ubushobozi bw’Imana bwo kuba yatuzamura ikadukura mu bibazo turimo”.

Ati “Mu 1994, isi yadufataga nk’igihugu kitariho. Muri icyo gihe, ni bake bumvaga ko umunsi umwe, nyuma y’imyaka 26, u Rwanda ruzaba ahantu hambere heza ho gutemberera. Ibyo bidufasha gukurura ishoramari n’ubufatanyabikorwa tubona ubu, ibyo bikaba ari bimwe muri byinshi byiza twagezeho”.

Avuga kandi ko nyuma y’iyo myaka n’ubu Abanyarwanda bakomeje kwiyubakira igihugu kandi babifashijwemo n’Imana.

Ati “Imyaka 26 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, dukomeje kubaka igihugu cyacu buhoro buhoro, kubera ugushaka kw’Imana. Dukomeje kandi gushaka ubufatanye n’inshuti z’agaciro z’u Rwanda nkamwe ubwanyu mwatwizeye, munakomeje kutwizera n’uno munsi, tukaba mu miyobororere izana impinduka twarahawe umugisha”.

Yavuze kandi ko abantu batagomba gushima gusa ari uko ibyo barimo bigenda neza, bagomba kwiga gushimira Imana no mu ngorane bahura na zo, kuko bazikuramo amasomo abafasha gutera intambwe imbere.

Umuvugabutumwa w’Umunyamerika, David Beasley wabwirije muri iryo sengesho, yashimye cyane ubuyobozi bw’u Rwanda bugendera ku mahame y’Imana bukagera kuri byinshi byiza.

Ati “Ubukungu bw’isi bwariyongereye ariko inzara n’ubukene na byo bigenda birushaho kwiyongera, kubera intambara z’urudaca ziterwa n’irari ry’abantu bikunda. Ni yo mpamvu nshima u Rwanda cyane kuko ubukene bwagiye hasi, abicwa n’inzara baragabanutse, icyizere cyo kubaho cyariyongereye kubera ubuyobozi bwiza bugendera ku mahame y’Imana”.

David Beasley
David Beasley

Yunzemo ko amasengesho ari ingenzi, kandi ko muri SENA ya Amerika buri wa kane, mu isengesho ryabo basengera Perezida w’u Rwanda n’umufasha we.

Ikindi ngo muri Amerika gusengera igihugu byatangiye kubera ibibazo byari bihari, ngo isengesho baritangiye mu 1942, kandi ngo byagaragaye ko abari abanzi batavugana bagiye biyunga barakundana.

Eric Munyemana uyobora umuryango Rwanda Leaders Fellowship utegura iryo sengesho, avuga ko ari umwanya mwiza wo kureba ibyagezweho n’ibigomba gukorwa bikaragizwa Imana.

Eric Munyemana
Eric Munyemana

Ati “Kuba hari ibyo twagezeho ntitunyurwe ngo tuvuge ko twagezeyo, urugendo ruracyari rurerure n’ubwo tuvuye kure kandi tugeze kure. Bitubere ishingiro ryo gutekereza ejo hazaza, twebwe icyo dukora ni ugashaka interuro ivuye mu ijambo ry’Imana, ari na wo musanzu wacu ku byo Imana irimo gukoresha abayobozi b’igihugu cyacu”.

Isengesho ryo gusabira igihugu ry’uyu mwaka ribaye ku nshuro ya 25, rikaba ryitabiriwe n’abantu 700 biganjemo Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda zaturutse mu bihugu bitandukanye nka Leta zunze Ubumwe za Amerika, Madagascar, Gabon, Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’ahandi.

Andi mafoto:

Kureba andi mafoto, kanda HANO

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko mubyo Imana iteganya gukora,ntabwo ari ibyiza gusa.Tuge twibuka ibyabaye ku gihe cya Nowa,ubwo Imana yarimbuye abantu bose bakoraga ibyo itubuza,igasigaza gusa abantu 8 bayumviraga.No ku munsi wa nyuma dutegereje,bible ivuga ko Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza hamwe n’abibera mu byisi gusa ntibashake imana.

karagire yanditse ku itariki ya: 13-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka