Kubahiriza uburenganzira bwa muntu byashyizwe mu bikorwa kuri 60%

Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yemeza ko u Rwanda rumaze gushyira mu bikorwa hejuru ya 60% by’imyanzuro rwasabwe n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu.

Abitabiriye umwiherero wo kureba aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa imyanzuro
Abitabiriye umwiherero wo kureba aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa imyanzuro

Minisitiri w’ubutabera Busingye Johnston yabitangaje ubwo yatangizaga umwiherero w’iminsi ibiri, wari uhuje inzego zirebana no gushyira mu bikorwa imyanzuro 50 u Rwanda rwahawe n’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu.

Iyo myanzuro u Rwanda rwayihawe mu Ugushyingo 2015 i Geneva mu Busuwisi, ubwo rwahuraga n’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu mu gikorwa kitwa “Universal Periodic Review.”

Hari ku nshuro ya kabiri u Rwanda ruhuye n’ako kanama, hagamijwe kureba, aho rugeze rushyira mu bikorwa ibikorwa byubahiriza uburenganzira bwa muntu nyuma y’uko ibikorwa bya mbere rwari rwiyemeje 2011 byari byarangiye.

Mu myanzuro 83 yasabwaga, u Rwanda rwemeyemo 50 kuba ari yo ruzitaho mu myaka ine, naho imyanzuro 26 rusanga rwemeranya na yo, ariko rubona mu myaka ine itaba yarangiye ruhitamo kuba ruyihoreye.

Imyanzuro irindwi yo ngo rwasanze inyuranije n’amategeko ndetse n’Itegeko Nshinga bya Repubulika y’u Rwanda.

Minisitiri Busingye Johnston uvuga ko iyo myanzuro imeze nk’imihigo igihugu kihaye, ngo irashyirwa mu bikorwa ku kigero gishimishije.

Agira ati “Sinavuga ngo iri ku kigero iki n’iki, ariko icyo nemeza ni uko iri hejuru ya 60%, kandi n’iyindi iracyashyirwa mu bikorwa, kuko twagiye tuyishyira mu matsinda kugira ngo byihute.”

Avuga ko nta mbogamizi zihariye mu gushyira mu bikorwa iyo myanzuro izamurikwa 2020, akavuga ko itaragerwaho neza biterwa nuko hari isaba ko amategeko yigwaho akemezwa n’inteko ishingamategeko.

Minisitiri Busingye aganira n'abitabiriye iyo nama
Minisitiri Busingye aganira n’abitabiriye iyo nama

Ati “Hari byinshi byagiye bikorwa harimo nk’itegeko rireba abanyamakuru, amategeko arebana n’ifunga n’ifungura, amategeko areba uburenganzira bw’abagore, yose aragenda neza, n’itaragerwaho n’ikibazo cy’amategeko aba akigwaho.”

Umwiherero uhuje abafite aho bahuriye no gushyira mu bikorwa iyo myanzuro, harimo Minisiteri, imiryango itagengwa na Leta, Kaminuza, Itangazamakuru n’Ambasade zikorera mu Rwanda.

Fode Ndiaye, umuyobozi wa ONE UN mu Rwanda, avuga ko u Rwanda rushyira mu bikorwa imyanzuro rwiyemeje neza.

Ati “Tuzi neza ko Leta y’u Rwanda ikorera Abanyarwanda, turizera neza ko igihe u Rwanda rwihaye kizagera yaragezweho, kuko hari ibyo dukorana mu kubishyira mu bikorwa.”

U Rwanda rwagenzuwe ubwa mbere mu 2011, ruhabwa imyanzuro rugomba gushyira mu bikorwa mu gihe cy’imyaka ine. Iyo myanzuro yamuritswe mu Ugushyingo 2015, ruhabwa iyindi izamurikwa 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko se "Uburenganzira bwa muntu" ni iki kandi ni bande babwubahiriza n’abatabwubahiriza?
This is nonsense.Niba nibuze bitavugwaga na UN n’abandi bayobozi.Kuko nibo ba mbere mu kwica Human Rights.Urugero,Constitutions z’ibihugu byose zivuga ko "abantu bose bareshya imbere y’amategeko".Nyamara abategetsi bakora ibyaha ntibafungwe,kubera "Immunity" (ubudahangarwa).Mwalimu wiganye na Nyakubahwa Depite,agahembwa 40 000 Frw mu gihe Depite afata arenga 2 millions kandi bombi bakorera Leta imwe.Uburenganzira bwa muntu buzabaho igihe Ubwami bw’imana buzaba butegeka iyi si.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba ko ubwo Bwami buza (let your kingdom come).Nubwo bwatinze,buzaza nta kabuza.Niyo mpamvu na none,niba dushaka kuzabubamo,Yesu yadusabye gushaka cyane ubwo bwami,aho kwibera mu bwisi gusa.

Karake yanditse ku itariki ya: 28-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka