Kuba mu matsinda no gufatanya byabahinduriye ubuzima

Umugabo witwa Jean Damascène Nyandwi w’i Kigoma mu Karere ka Huye, avuga ko umugore we yamusabye kujya mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya akamureba ikijisho, ariko ko aho yabyemereye bakanafatanya ubu babasha kurya na saa sita.

Nyandwi na Mukangenzi bavuga ko kuba mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya ndetse no gufatanya byabahinduriye ubuzima
Nyandwi na Mukangenzi bavuga ko kuba mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya ndetse no gufatanya byabahinduriye ubuzima

Nk’uko uyu mugabo utuye mu Mudugudu wa Kabingo mu Kagari ka Kabuga abyivugira, ngo mu 2005 umugore yamusabye kujya mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya nka bagenzi be, amureba ikijisho, kuko yumvaga umugore akwiye kuguma mu rugo, atekereza ko nta kindi gihuza abagore uretse amagambo.

Ati “Yarambwiye ngo wampaye amafaranga nkajya mu itsinda, nibura ko umuntu yajya agabana akabona agasabune. Nkumva ntibindimo. Bukeye RWAMREC itujyana mu mahugurwa y’iminsi irindwi, arangira numva nahindutse.”

Umugore we witwa Constance Mukangenzi, avuga ko n’ubwo umugabo yamwangiraga kujya mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, we yabibonaga nk’uburyo bwo kuva mu bukene bukabije barimo, dore ko na n’ubu bakibarirwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe.

Icyo gihe ngo bari batunzwe no guhingira abaturanyi, kandi umubyizi wari amafaranga 600. Urebye ay’umugore ngo ni yo bahahishaga, kuko umugabo akenshi we ayo yakoreye yayajyanaga mu kabari, agataha yasinze, ashaka kurwana, ariko umugore agahungana n’abana babiri bari bafitanye.

Icyo gihe kandi ngo n’ubwo byitwaga ko barya kabiri ku munsi, urebye ibya saa sita babihariraga abana kuko byabaga ari bikeya cyane, hanyuma bo bakarya nijoro.

N’ubwo umugabo yari yamwangiye kujya mu matsinda ariko, yageze aho aramunanira ajyayo, batabyumvikanaho, byatumaga azigama 200 mu cyumweru.

Ati “Niyemeje kuzigama ibiceri 200 nakuraga ku yo naciye inshuro cyangwa nigomwe agasururu. Umugabo wanjye ntiyabyumvaga, akandeba nabi, akantonganya ariko sinacika intege.”

Amahugurwa umugabo yahawe na RWAMREC yatumye ahinduka, ngo yayahawe mu 2012, nuko atangira kujya amwongerera amafaranga ajyana mu itsinda, ku buryo amufasha bwa mbere bagabanye agacyura 35,400 mu gihe abazigamye neza bo bacyuye arenga ibihumbi 70.

Ibyo bihumbi 35 babiguzemo ikibwana cy’ingurube, bongeye kurasa ku ntego bagura umurima wo mu kabande ibihumbi 80, bakajya bawuhingamo amashu n’ibishyimbo, nuko babasha kugira mu rugo ibishyimbo birenze mironko imwe.

Bakomeje kujya bagenda bagura amatungo magufiya yabahaga ifumbire, noneho banahinga bakeza. N’ubwo na n’ubu bagikodesha imirima, ariko hari n’uwo bafite baguze ibihumbi 210.

Kubera ko bari batuye ahantu habi, ku buryo umugore yahoranaga impungenge z’uko umuvu ushobora kuzabatwara, baje kwiyemeza kubaka mu mudugudu, kandi n’ubwo ubu inzu yabo itararangira neza, kuko batarabasha kuyitera umucanga mo imbere hose ndetse n’inyuma, bayiha agaciro ka miliyoni ebyiri.

Umugabo anavuga ko atagipfusha ubusa umutungo w’urugo rwabo, ati “Umugore ntiyankoreraga ku ikawa, ariko ubungubu tuyijyanamo, tugasarura, akajya kuyigurisha, amafaranga avuyemo tukayahingisha, abana bakajya kwiga. Na mituweli ubu tuyitangira igihe.

Kuri ubu Nyandwi asaba abagabo bakitwara nka we mbere yo guhinduka kwisubiraho, bagafatanya n’abagore babo.

Ati “Badahindutse nta terambere babona. Niba bagira ngo ndabeshya, babikoreho barebe. Usanga mu rugo hahise hahinduka.”

Kuri ubu Nyandwi na Mukangenzi bafite abana bane, kandi babanye neza. Ntibaragera aho bifuza, ariko bizeye ko gufatanya bizabageza kure. Intego bafite ngo ni ugutangira gukora ubuhinzi butabaha ibyo kurya gusa nk’uko byifashe ubungubu, ahubwo ububaha ibyo bajyana ku isoko, bakabasha kubona amafaranga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka