Kuba Intwari ni ko gaciro kawe, ni ko gaciro k’Igihugu- Sebutege uyobora Huye
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, arasaba abo ayobora guharanira ibikorwa by’ubutwari, kuko kuba intwari ari ko gaciro ka buri muntu, bikaba ari n’agaciro k’Igihugu.

Yabibwiye abiganjemo urubyiruko baraye bitabiriye igitaramo cy’intwari, cyateguwe n’itorero Urugangazi ryo mu Ngoro z’umurage z’u Rwanda, Itorero Inkumburwa ry’i Save, Mashariki African Film Festival ndetse na kampani ifotora Gladis Ltd, kikaba cyaratewe inkunga na Kaminuza Gatolika y’u Rwanda.
Indirimbo ziherekejwe n’umurya w’inanga, filime ku kurwanya ruswa iherutse gukorwa na koperative Umurage Art Film, umurishyo w’ingoma n’imbyino z’itorero Urugangazi ryo mu ngoro z’umurage w’u Rwanda hamwe n’itorero Inkumburwa ry’i Save, biri mu byaranze igitaramo cyibutsa Abanyehuye ko ubutwari bugaragarira mu bikorwa byiza bya buri munsi, ahanini umuntu akora atirebaho wenyine, ahubwo aharanira inyungu rusange.

Aganira n’abari bitabiriye iki gitaramo, umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yagize ati “Kuba twaragize intwari ni byo bituma buri Munyarwanda agira agaciro, haba mu gihugu cye ndetse no hanze yacyo.”
Yunzemo ati “Ni yo mpamvu ubwo tuzirikana kwizihiza Umunsi w’Intwari buri muntu wese akwiye kuzirikana ko guharanira gukora ibikorwa by’ubutwari ari agaciro ke, ku muryango we no ku Gihugu. Dusabwa rero gukomeza kubaka Igihugu twifuza, buri Munyarwanda yibonamo.
Urubyiruko rwitabiriye iki gitaramo na rwo rwavuze ko rwemeranywa n’ibyo uyu muyobozi yababwiye. Umwe muri bo witwa Jimmy Ndagijimana yagize ati “Ni byo koko, kuba Intwari ni ko gaciro kacu. No kuba turiho mu mahoro na byo, tubikesha Intwari zacu.Twubakiye rero ku byo Intwari z’u Rwanda zagezeho, twabasha kugera kure.”

Mugenzi we witwa Claude Hakizimana na we ati “Nk’urubyiruko twitwaye neza, tukirinda ibiyobyabwenge bisigaye biyobya bamwe, ni bwo butwari, kandi ni byo bizateza Igihugu cyacu imbere.”
Mugenzi we na we ati “Ugiye mu biyobyabwenge nta na kimwe uzabasha gutekereza cyaguteza imbere nawe ubwawe, uretse n’Igihugu cyawe. Ni yo mpamvu urubyiruko dukwiye gukora cyane ahubwo, kuko iyo ukora utabona umwanya wo kunywa ibiyobyabwenge.”

Umuyobozi wa Kaminuza Gatolika y’u Rwanda avuga ko bafashije mu gutegura iki gitaramo mu mushinga batewemo inkunga n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RGB), na bo bafite umugambi wo guteza imbere impano z’urubyiruko.
Ngo bwari n’uburyo bwo gufasha Abanyehuye kwishima, batarama, banazirikana Ubutwari.
Ohereza igitekerezo
|