Kuba inshuti y’u Rwanda biduteye ishema- Minisitiri w’intebe w’u Buhinde

Minisitiri w’intebe w’u Buhinde Narendra Modi yashimiye Perezida Kagame ku ruhare runini yagize mu kubaka amahoro mu Banyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame aganira na Minisitiri w'intebe w'u Buhinde Narendra Modi
Perezida Kagame aganira na Minisitiri w’intebe w’u Buhinde Narendra Modi

Minisitiri Narendra yavuze ko kubaka amahoro byabaye inkingi yatumye u Rwanda rushobora gutera imbere mu buryo bwihuse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu rukaba rugana aheza.

Ibyo ngo bizatuma u Buhinde butazahwema gufatanya n’u Rwanda mu kwihutisha iterambere mu nzego zose.

Yagize ati” Ni amahirwe ko u Rwanda rwagize u Buhinde umufatanyabikorwa mu by’ubukungu. Tuzakomeza gutanga umusanzu mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda muri rusange twita cyane cyane mu kuzamura ubukungu bw’icyaro, ikoranabuhanga, itumanaho n’ibindi.”

Minisitiri Narendra yanavuze ko mu rwego rwo kurushaho gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda, u Buhinde bazashyira imbaraga muri gahunda basanganywe yo guhugura Abanyarwanda benshi, bakabongerera ubumenyi n’ubushobozi muri gahunda zitandukanye z’iterambere.

Ibyo ngo bizatuma baza gushyira mu bikorwa ubwo bumenyi mu Rwanda bubyare umusaruro mu gihugu.

Uwo muyobozi kandi yanavuze ko mu biganiro byihariye yagiranye na Perezida Kagame, baganiriye ku bintu bishya u Buhinde bwashoramo imari mu iterambere ry’u Rwanda.

Muri ibyo harimo gutunganya ibikomoka ku mpu, ndetse no gutunganya ibikomoka ku Mata.

Mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi, Minisitiri Narendra yavuze ko yazanye n’abashoramari benshi, bakaba bafite gahunda yo guhura na bagenzi babo b’Abanyarwanda ku munsi w’ejo bakaganira ku buryo bateza imbere ubuhahirane hagati y’ ibihugu byombi.

Yagize ati” Ejo Njyewe na Perezida Kagame tuzahura n’umuryango mugari w’abashoramari bo mu bihugu byombi, tujye inama z’uko ubucuruzi bwatera imbere, kandi inama bazatugira tuzazishyira mu bikorwa .”

Ibiganiro hagati y'Abayobozi b'ibihugu byombi ni byo byabimburiye gahunda yo gusinya amasezerano y'ubufatanye
Ibiganiro hagati y’Abayobozi b’ibihugu byombi ni byo byabimburiye gahunda yo gusinya amasezerano y’ubufatanye

Muri gahunda Minisitiri w’Intebe Narendra Modi afite, harimo no kugabira abaturage batujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Rweru inka 200.

Perezida Kagame yamushimiye kuri iyo nkunga yateye Abanyarwanda igamije cyane cyane gushyigikira gahunda ya Leta ya "Gira inka Munyarwanda", igamije gufasha Abanyarwanda kugira ubuzima bwiza.

Yagize ati” Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, tugushimiye inkunga ukomeje gutera gahunda ziteza imbere igihugu cyacu, cyane cyane gahunda ya "Gira inka”.

Mu Koroshya ubuhahirane n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, Minisitiri Narendra yavuze ko mu gihe gito u Buhinde buba bwafunguye ambasade mu Rwanda.

Iyo ambasade ngo izoroshya urujya n’uruza rw’Abaturage b’ibi bihugu, birusheho gutsura umubano.

Perezida Kagame avuga kuri iyi gahunda yo gushyira icyicaro cya Ambasade y’u Buhinde mu Rwanda yagize ati” Dutegereje kuzakira Uhagarariye u Buhinde i Kigali, ibi bikazakomeza gushimangira umubano wacu.”

Mu ruzindo rw’iminsi ibiri rwa Minisitiri w’intebe w’U Buhinde Narendra Modi ari kugirira mu Rwanda, hasinywe amasezerano umunani y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano akaba arebana n’ubufatanye mu mutekano, Ubucuruzi n’ubuhahirane, umuco, Ubuhinzi n’ubworozi, Gutunganya ibikomoka ku mpu, n’ Ubushakashatsi mu by’ubuhinzi n’ubworozi.

Hanasinywe amasezerano y’inguzanyo ingana na Miliyoni 100 z’amadorari ya Amerika azafasha mu kwagura icyanya cyahariwe inganda, n’andi ya miliyoni ijana z’amadorari azafasha mu mishinga itandukanye y’ubuhinzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiz ibyo perezid wubuhind kubayaradusuy natw twarishimy cyan naho umutekano niyos murwand rwacup burets no murend no mura furc nuk?

mushimiyiman samuel yanditse ku itariki ya: 23-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka