Kuba imibare y’ihohoterwa izamuka si uko ryiyongera ahubwo ni uko risigaye rivugwa – MIGEPROF

Umujyanama mu guteza imbere umugore n’umukobwa muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Antoine Niyitegeka, avuga ko kuba imibare y’abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina izamuka atari uko ryiyongereye ahubwo ari uko imyumvire yo kurivuga yazamutse.

Yabitangaje mu Kiganiro “Ubyumva Ute” cya KT Radio aherutse kwitabira cyavugaga ku iterambere ry’umugore n’ibyuho bigihari.

Umujyanama mu guteza imbere umugore n’umukobwa muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Antoine Niyitegeka, avuga ko mu mwaka wa 2018-2019 Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzacyaha RIB cyakiriye ibirego 3,137 naho mu mwaka wa 2019-2020 cykirwa ibirego 4,154.

Avuga ko imibare yatanzwe mu mwaka wa 2020 yerekanye izamuka rya 27.9% ahakiriwe ibirego 876 bigendanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Avuga ko abahuye n’ihohoterwa bagannye inzego zibishinzwe ibibazo bigakurikiranwa ndetse ababigizemo uruhare bagahanwa imibare yagabanuka.

Avuga ko kuba imibare igaragazwa ari ikinti cyiza kuko mbere bitanashobokaga.

Niyitegeka Antoine avuga ko kuba imibare igaragaza izamuka atari uko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryazamutse ko ahubwo ari uko imyumvire mu kurivuga ariyo yahindutse.

Ati “Bitandukanye na mbere benshi bahuraga n’ihohoterwa ariko ntibarivuge kubera imyumvire abantu bagaceceka. Kuba imibare y’ibirego izamuka n’ubwo tutakwemeza ko ryagabanutse ariko nanone ingamba zihari zatumye abantu batinyuka bavuga ihohoterwa bakorerwa.”

Umujyanama mu by’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bw’abana n’uburinganire ku bakobwa Plan International Rwanda Celine Babona Mahoro avuga ko kugira ikibazo cy’ihohoterwa gicike ari uko abagore n’abakobwa bahabwa agaciro bakagaragara ku isoko ry’umurimo.

Ikindi ngo ni uko hakorwa ubukanguramba ababyeyi bagakomera ku nshingano zabo zo gutanga uburere buboneye, bakaganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere kugira bakure bashobora kwifatira ibyemezo by’ubuzima.

Ikindi kandi ngo ni uko abagabo bakwiye guhindura imyumvire bagafasha abagore cyangwa bashiki babo bakabafasha imirimo yo rugo rimwe na rimwe babaharira.

Celine Babona Mahoro ariko nanone yifuza ko igitsina gore cyakomeza gukangurirwa ko bafite ubushobozi bwakora imirimo yose ntayibagenewe ndetse n’itabagenewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mu bihugu byinshi,nibuze 70% by’abashakanye (couples) baratandukana buri mwaka.Imana isaba abashakanye gukundana,kwihanganirana,ntibacane inyuma,etc...Leta,cyangwa amadini,ntabwo bishobora guhagarika gushwana kw’abashakanye.UMUTI UZABA UWUHE?Abanga kumvira Imana bose,izabakura mu isi ku munsi wa nyuma nkuko Ijambo ryayo rivuga.Niwo muti wonyine kugirango Isi ibe paradizo.It is a matter of time.Abazarokoka kuli uwo munsi bazabana akaramata.

gafuruka yanditse ku itariki ya: 14-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka