Kuba hatakibaho ‘umuranga’, kimwe mu biteza amakimbirane na gatanya

Imwe mu miryango ituye mu Mujyi wa Kigali iratangaza ko kutihanganirana ari impamvu ikomeye ituma mu miryango hakomeje kurangwamo amakimbirane ndetse no kwiyongera kwa za gatanya gusigaye kugaragara hagati y’abashakanye, hakaba abavuga ko biterwa n’uko nta muranga ukibaho.

Cyera ngo wasanganga abashakanye by’umwihariko uw’igitsina gore arangwa no kwihangana kuburyo iyo umufasha we yateraga hejuru undi yabaga azi ko agomba gucisha mace, bityo bikabafasha kubaka urugo rugakomera kandi bakarambana, bitandukanye no muri iyi minsi aho hagati y’abashakanye nta bworoherane no kwihanganirana bikibaho.

Abatuye mu Mujyi wa Kigali bemeza ko kutihanganirana no kutubahana hagati y’abashakanye muri ino minsi akenshi bikunda guterwa no kuba usanga yaba umugore cyangwa umugabo bose bafite akazi, ku buryo buri wese aba yumva yishoboye byakwiyongeraho gucana inyuma kwihanganirana bikaba bitagishobotse.

Iyamuremye Pierre Céléstin utuye mu Karere ka Kicukiro, avuga ko hatakibaho umuranga abantu bagahurira ahabotse hose bagahita bakundana baba bataramarana igihe bagahita babana bataramenyana neza, ari kimwe mu mpamvu iteza amakimbirane naza gatanya za hato na hato.

Ati “Mbere habagaho icyitwa umuranga ukagira umukobwa umuntu akurangiye akakubwira ati uyu mukobwa ateye gutya none ubu n’uguhura gusa mugahurira mu kabari, cyangwa muri alimentation mugakundana, mugataha urumva ko urugo baba bagiye kubaka baba batazi icyo ari cyo”.

Ayinkamiye Odette utuye ahitwa mu Izindiro, n’umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 60, avuga ko afite abakobwa batatu ariko n’ubwo bataratandukana n’abagabo babo gusa ngo ntabwo bameranye neza.

Ati “Cyera wubahaga umugabo wabona afite amahane wowe ugaca bugufi, wabona agiye kugutuka cyangwa kugukubita ukicecekera, ariko ibyubu n’amayobera niba aruko buri umwe aba afite amafaranga bigatuma basuzugurana, umwe agaca aha undi agaca aha ugasanga rwabuze gica, mbese habuze kubahana mu miryango”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’imibereho y’abaturage, Umutoni Nadine, avuga ko amakimbirane na za gatanya bigaragara muri uwo Mujyi ahanini biterwa n’uburyo bahuye no kutihanganirana.

Ati “Buriya mu Mujyi wa Kigali tugira ibyiciro byinshi by’abantu, hari igihe ushobora gusanga yaraje ino aje gukora ikiraka cyo kubaka undi wenda yabonye akazi mu rugo, ugasanga iyo akazi gahagaze babirukanye cyangwa hagize izindi mpamvu zitumye gahagarara, akenshi ntibasubira iwabo baraza bakaba mu Mujyi bakaba barahuye bahujwe n’ako gahinda nta rukundo nta kubitekerezaho nyuma bagatandukana. Ikindi ni uko mu miryango isa nk’iyifashije usangamo kutihanganirana, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga hamwe no kutita ku nshingano, ugasanga abantu ikintu cyo kwihanganirana biranze”.

Amakimbirane nk’aya ngo agira ingaruka ku bagize umuryango by’umwihariko abana kuko abagera kuri 90% bari mu mihanda muri Kigali usanga abenshi bafite ababyeyi umwe cyangwa bombi, ariko bakanga kuhasubira kubera umwiryane no kutumvikana bihora iwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka