Kirehe: Inka 13 zapfuye mu buryo bw’amayobera

Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Ugushyingo 2021, inka 13 z’umukecuru witwa Mukansonera Leoncia zarapfuye zizize urupfu rw’amayobera na n’ubu rutaramenyekana, bikaba byarabereye mu Murenge wa Mpanga mu masaha ya mbere ya saa sita.

RAB irimo gushakisha icyateye urupfu rw'izo nka
RAB irimo gushakisha icyateye urupfu rw’izo nka

Nyuma y’urupfu rw’izo nka, haketswe ko zaba zazize amasaka zonnye mu murima w’umuturanyi.

Umukozi w’Umurenge wa Mpanga ushinzwe imiyoborere, Etienne Sibongo, avuga ko atakwemeza ko zazize amasaka ahubwo harimo gushakishwa icyo zaba zarazize.

Ati "Urumva iyo byabaye kuriya abantu bavuga byinshi ariko ntitwabyemeza, ahubwo dutegereje igisubizo cya cy’Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi (RAB), abakozi bayo bafashe ibizamini, ubwo turategereje ibisubizo".

Sibongo avuga ko nyuma y’ibisubizo bya RAB aribwo hazamenyekana icyakorwa mu rwego rwo gufasha uwahuye n’icyo kibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu Mubyeyi yihangane. Ashumbushwe. Ariko barebe neza Aho zonnye wasanga nyir’imyaka yaravuguse umuti. Nawe yigweho

Alias yanditse ku itariki ya: 14-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka