Ku myaka 85 Mudaheranwa aracyandika ibitabo akoresheje mudasobwa

Mudaheranwa Augustin, umusaza ufite imyaka 85 y’amavuko,wavukiye mu cyari Sheferi ya Migongo, ubu ni mu Karere ka Kirehe, ubu atuye mu Mudugudu wa Kigabiro, Akagari ka Kigabiro, Umurenge wa Murama, Akarere ka Ngoma.

Mudaheranwa aracyabasha kwandikisha mudasobwa nubwo agejeje imyaka 85
Mudaheranwa aracyabasha kwandikisha mudasobwa nubwo agejeje imyaka 85

Yize amashuri abanza ahitwa Kigina ubu ni mu Karere ka Kirehe, akomereza ayisumbuye mu ishuri ryigishaga ubwarimu ryitwaga Ecole de moniteurs de Zaza, ubu ryitwa TTC-Zaza, arirangije ahita ajya kwigisha ku ishuri ribanza rya Rukira, ubwo ngo hari muri Sheferi ya Gihunya kwa Shefu Gacinya.

Mu 1961, Mudaheranwa n’umuryango we bahungiye muri Tanzania kubera ibibazo by’ubwoko byari mu Rwanda icyo gihe, ubwo yahunze afite umugore n’umwana umwe, ajyana na nyina umubyara ndetse na bashiki be babiri kuko se we ngo yari yarapfuye kera akiga mu mashuri abanza.

Bageze mu buhungiro muri Tanzania ngo bahuye n’ubuzima bugoye cyane, ariko yari umwarimu n’ubundi abona akazi ko kwigisha, ariko uwo bashakanye ntiyari yemerewe kongera kwigisha kuko ngo muri icyo gihugu ntibemeraga ko umugore yigisha, keretse umukobwa utarashaka.

Mu 1994, urugamba rwo kubohora u Rwanda rurangiye, Mudaheranwa kimwe n’abandi Banyarwanda babaga mu mahanga, yaratashye akomeza umurimo we w’uburezi, aba umuyobozi w’ishuri ribanza ry’aho atuye mu Murenge wa Murama kugeza mu 2007, ari bwo yasezeye ku kazi agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Uretse kuba mu burezi ngo yakoze n’indi mirimo, harimo guhagararira amatora muri Rukira ikiri Komini, ndetse no muri Kirehe mu Murenge wa Mushikiri. Mudaheranwa kandi yabaye Perezida w’Ubujurire mu Murenge wa Murama mu Nkiko Gacaca, akaba n’umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi, akaba yaranashinzwe gukurikirana ingengamyitwarire (discipline) mu banyamuryango ba RPF-Inkotanyi aho atuye.

Yanatorewe kuba Umurinzi w’Igihango ku rwego rw’umurenge, kuko yatowe adahari, we ngo akeka ko yatorewe kuba umurinzi w’igihango kuko aho yabaye mu mahanga yakiraga abatabazi, abagize ibibazo bitandukanye akabafasha uko ashoboye.

Ageze no mu Rwanda yakiriye abana babiri b’imfubyi arabarera barakura, kandi kuko yari umuyobozi yahuje abarimu bari baturutse mu nkambi za Benako na Mugunga ndetse n’abari barahunze mu 1959 n’abacitse ku icumu, agenda abahuza buhoro buhoro batangira kubana mu mahoro kandi ngo mbere bararebanaga ay’ingwe.

Mudaheranwa kandi yakundaga umurimo we w’uburezi, nubwo atari umurimo woroshye ariko yawuhagaritse afite imyaka 72. Ubundi imyaka 65 yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru yarageze, we yumva agishoboye gukora, ngo yandikira Minisitiri w’Uburezi amusaba ko yakomeza gukora kuko yumva agishoboye.

Yagize ati “Icyo gihe nandikiye Minisitiri musaba ko banyemerera ngakomeza ngakora kuko numvaga ngishoboye, banjyana kwa muganga basanga nubwo imyaka ari myinshi, ariko ntacyo ndwaye ndacyafite imbaraga zo gukora, ndakomeza ndakora.

Nagiye mu kiruhuko mfite imyaka 72 numva intege zitangiye kwanga, kandi nabonaga hari n’abato bashoboye, icyo gihe bansaba guhitamo unsimbura ku buyobozi bw’ikigo, nsigaho umwarimukazi nabonaga ushoboye n’ubu ni we ukiyobora icyo kigo kuva mu 2007 kugeza ubu mu 2020”.

Ku myaka 85, Mudaheranwa aracyashobora gusoma ndetse no kwandika neza nubwo avuga ko yumva ubwenge bugenda bugabanuka kuko ngo asigaye yibagirwa ibintu bimwe na bimwe. Ubu amaze kwandika ibitabo bibiri harimo kimwe yise ‘Ibango ry’Ibanga’ ndetse n’ikindi yise ‘Igihuru’.

Mudaheranwa avuga ko igitekerezo cyo kwandika igitabo yakigize akiba mu mahanga ariko ntibyamukundira kwandika, kuko yabaga akora (yigisha) kandi atabibangikanya.

Ubundi ngo yatekereje ko yazandika igitabo nyuma yo kubona ukuntu uwitwa Muzehe Rutarindagira na Kabajuguta bari abasaza basanzwe ,batazi gusoma no kwandika bamubwiraga amateka y’umuryango w’Abagesera, akibaza ukuntu na we ashobora kuzajya abivuga atyo akabibwira abato bitanditse, hakaba ibyo yibagirwa kandi ngo yarabonaga ari amateka afite akamaro.

Ni uko yatangiye kujya aganira n’abo basaza ibyo bamubwiye bijyanye n’umuryango w’Abagesera akabyandika mu gakayi kugira ngo atazabyibagirwa, kuko abo bari abasaza bakuru mu muryango, umwe ari Se wabo undi ari mukuru we, ariko bazi amateka menshi y’Abagesera.

Nyuma yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, ni bwo Mudaheranwa yabonye umwanya wo kuba yakwandika igitabo kivuga ku mateka y’umuryango w’Abagesera, ariko atangira kucyandika mu ikayi isanzwe.

Rimwe ngo arimo yandika umwe mu bana be aza kumusura, amubaza ibyo akora ati ndandika igitabo, umwana amubwira ko atakwandika igitabo mu ikayi ngo bizashoke.

Uwo mwana we, ngo yari umusirikare ariko ufite abandi ayobora, nyuma y’iminsi itatu avuye aho, ngo yohereje bamwe mu bo yayoboraga bazanira Mudaheranwa mudasobwa igendanwa (Laptop), ariko ngo kuko atari azi kuyikoresha yarayibitse akomeza kwandika mu ikayi uko bisanzwe.

Mu 2010, Mudaheranwa yari amaze kumenya kwandikisha mudasobwa, kuko hari umwe mu bana be baturanye aho muri Ngoma ufite abana bakuze kandi bazi ikoranabuhanga, ngo uko bazaga mu biruhuko baramwigishaga.

Yagize ati “Mu 2010, nari namaze kumenya gukoresha mudasobwa kuko hari abuzukuru bazaga mu biruhuko bakayinyigisha, kandi amahirwe nagize bigaga mu bihugu bitandukanye uko ari batatu, umwe yigaga mu Rwanda, undi yiga muri Uganda, undi yiga muri Amerika bakagira ibiruhuko mu bihe bitandukanye bigatuma ntabura umuntu unyigisha.

Mu 2012, umwana wari wanzaniye ‘Laptop’ yahawe ubutumwa mu mahanga, bimusaba ko ayijyana ariko asiga abwiye murumuna we anzanira indi mudasobwa ariko yo gukoreraho mu rugo gusa (desktop), ubu ni yo nkoresha kuva icyo gihe kugeza ubu.

Iyo abo bana bazaga kunyigisha, banyerekaga uko nakwandika kuri ‘Computer’ ibyo nabaga naranditse mu ikaye. Ni uko nanditse igitabo cya mbere nise ‘Ibango ry’Ibanga’ kivuga ku mateka y’Abagesera, gifite impapuro 339 ubu kikaba cyaranasohotse bwa mbere muri 2016 no muri 2020 (2nd edition)”.

Mudaheranwa amaze kwandika icyo gitabo kivuga ku mateka y’Abagesera yahise atangira kwandika ikindi yise ‘Igihuru’ gifite impapuro 96 cyasohotse muri uyu mwaka wa 2020.

Icyo ngo yacyanditse agamije gusaba ko habaho umunsi wahariwe kuzirikana Igihuru nk’igihuru, bitandukanye n’ishyamba, kuko ubundi nk’uko we abivuga, ngo “ibihuru byinshi ni byo bibyara ishyamba, ariko ngo habaho igihuru hakabaho n’ishyamba”.

Mudaheranwa avuga ko abatema igihuru bavuga ko kibateza ibibazo nko kubika imibu n’ibindi, bagombye kumenya ko kubika imibu ari bimwe mu byo cyagenewe, burya n’ingagi n’izindi nyamaswa ntizabaho zidafite igihuru, kuko kugitema ngo baranga ko kibateza ibibazo, bisa n’umuntu wavuga ati sinturana na kanaka atazanteza ibibazo kandi ari ngombwa ko abantu baturana.

Ubajije Mudaheranwa icyo yumva kimufasha kuba agejeje kuri iyo myaka agishobora gukora ibyo akora, avuga ko ari amahirwe yagize, kuba yararwaye indwara nkeya, kandi nta bintu byinshi mu byo bavuga byangiza ubuzima akoresha ,kuko ngo ntakunda inzoga cyangwa itabi, amafunguro akaranze n’ibindi.

Mudaheranwa mu rugo iwe
Mudaheranwa mu rugo iwe

Yagize ati “Si ndi Umuyisilamu ngo mvuge ko ntashobora gusoma ku nzoga ariko nko mu mwaka nshobora gusomaho kabiri gusa bitewe n’abo turi kumwe, kuko inzoga si nziza kandi sinzikunda, itabi nariretse mu 1970, kuko mu gihe cyacu, twiga twararinywaga, ndi no mu kazi turi abasore tukanywa isegereti byo kuziharara kuko zari zigezweho, duhunze naburaga isegereti nkanywa iryo mu nkono, ariko sinatinze kurireka”.

Ubusanzwe ngo akunda icyayi gisanzwe kirimo isukari, agakunda n’amazi kuko ngo amazi anywa menshi kuko yigeze kuyandikirwa na muganga yarwaye impyiko.

Mu mafunguro ngo ntarya ibikaranze cyane kuko uwo babana (bashakanye) arwara indwara imubuza kurya ibikaranze. Ubwo rero ngo ntabirya cyane, ahubwo ngo akunda kurya igitoki n’umutsima w’ibigori n’ibishyimbo kuko ngo ni imboga z’Abanyarwanda kandi nziza.

Mudaheranwa yize kwandikisha mudasobwa akuze kandi arabimenya. Iyo avuze ku bantu bakiri bato banga kwiga, avuga ko abo baba batindahaye mu bwenge, kuko ngo bisubiza inyuma ubwabo, nyuma ubwenge bukazagwa ingese.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Uyu mubyeyi ni intanga rugero ku rubyiruko mu mpande zose z’igihugu IMANA imwongerere imyaka yo kubaho.

Nkubito Lyn Andy yanditse ku itariki ya: 25-02-2022  →  Musubize

Uyu mubyeyi ni intanga rugero ku rubyiruko mu mpande zose z’igihugu IMANA imwongerere imyaka yo kubaho.

Nkubito Lyn Andy yanditse ku itariki ya: 25-02-2022  →  Musubize

Uyumubyeyi nintangarugero bikomeye cyaneeee! IMANA IMWONGERE IMYAKA YOKUBAHO.

Alice yanditse ku itariki ya: 31-10-2020  →  Musubize

Uyumubyeyi ibyaga nukuri 100%
Kuko yatanyigishije muri Primary
Namushimiye cyane

Igitekerezo: Turasaba ko mwadushakira nabandi basaza bakuze nkawe bagakomeza kwandika ku mibereho yakera yabandi banyarwanda ,eg Abazigaba,abashambo abega nibindi nice byabanyarwanda dore ko twese tubihuriyeho kugirango nabavuka ikigihe bazamenye umunyarwanda nyakuri uko yakabayeho kugirango umuco wacu utazazima kandi natwe tukagira umuco wo gusoma no kwandika ibyo twabonye

Alias yanditse ku itariki ya: 1-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka