Ku munsi w’umurimo, urubyiruko rwasabye ko ikoranabuhanga ryiyongera kugira ngo rubone akazi

Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo wizihijwe tariki 01 Gicurasi 2024, Guverinoma y’u Rwanda yishimira ko intego yo guhangira imirimo abaturage cyane cyane urubyiruko n’abagore, yagezweho ku gipimo kirenga 90%, ariko ikaba ihura n’imbogamizi zo kuba nta koranabuhanga riragera kuri benshi.

Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Prof Jeannette Bayisenge, mu biganiro byo gusuzuma urugendo rw'imyaka 30 mu guhangira Abaturarwanda umurimo
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Prof Jeannette Bayisenge, mu biganiro byo gusuzuma urugendo rw’imyaka 30 mu guhangira Abaturarwanda umurimo

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo(MIFOTRA), Prof Jeannette Bayisenge, avuga ko intego Guverinoma yari yihaye muri Gahunda y’imyaka irindwi (NST1) kuva muri 2017-2024, yari iyo guhanga imirimo nibura miliyoni imwe n’ibihumbi 500.

Prof Bayisenge agira ati “Dusanga iyo ntego twarayigezeho turebye imibare y’umwaka ushize wa 2023, aho twari tugeze hejuru ya 90%, ni ukuvuga miliyoni imwe n’ibihumbi 300, kandi ubona ko nibura hejuru ya 80% by’iyo mirimo usanga yarahawe urubyiruko, ibyo rero biduha icyizere cyane iyo urebye imbaraga zishyirwamo n’abafatanyabikorwa batandukanye.”

Ministiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo avuga ko kuba MIFOTRA ifatanyije n’izindi Minisiteri hamwe n’imiryango itari iya Leta ndetse n’abikorera, bizafasha Leta kugera ku yindi ntego ishobora kwemezwa “wenda yo guhanga imirimo ibihumbi 250 ku mwaka”.

Abagera kuri 200 bateraniye mu biganiro ku munsi mpuzamahanga w'umurimo
Abagera kuri 200 bateraniye mu biganiro ku munsi mpuzamahanga w’umurimo

Mu biganiro byakozwe kuri uwo munsi bivuga ku rugendo rw’imyaka 30 ishize mu guhangira imirimo abaturage, hari abagaragaje ko imirimo myinshi ku rubyiruko n’abagore idashoboka badakoresheje ikoranabuhanga (cyane cyane imbuga nkoranyambaga).

Uwitwa Dukunde Marie Deborah ukorera ikigo cy’ikoranabuhanga gifasha abantu kugura no kugurisha, Ihaha Techonology, agira ati “Ntabwo ushobora kumenyana n’umuntu (mwakorana mu kubona umurimo) udafite ikoranabuhanga nka LinkedIn, Instagram yabo, Twitter yabo, mbese bisaba kuba uganira na bo kugira ngo umuntu akwegere amenye ibyo ukora, ntabwo igihe kigezweho ari ukuvuga ngo ‘reka nkurangire akazi’, ujya kuri internet ukagashaka.”

Umwe mu rubyiruko rukoresha kandi rutunzwe n’imbuga nkoranyambaga, Félicien Niyomugabo, avuga ko Abanyarwanda badakwiye kwirenganya, ariko na none urubyiruko rw’u Rwanda ngo rukwiye kuba rudakoresha ikoranabuhanga ryahanzwe n’abandi, ahubwo ko na bo bakwiye kwihangira iryabo.

Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo iyoborwa na Paula Ingabire, na yo iri mu zirebwa no koroshya ibijyanye no guhangira Abaturarwanda imirimo
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo iyoborwa na Paula Ingabire, na yo iri mu zirebwa no koroshya ibijyanye no guhangira Abaturarwanda imirimo

Ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare, NISR, muri 2022, rigaragaza ko urubyiruko (abafite imyaka hagati ya 16-30) rurenga miliyoni 3 n’ibihumbi 600, bakaba bahwanye na 27.1% by’abaturage bose b’u Rwanda.

Iri barura rivuga ko ingo zo mu Rwanda zifite telefone (nk’igikoresho cy’ikoranabuhanga) ari 78%, n’ubwo abenshi baba bafite telefone zo kwitaba no guhamagara gusa (zitwa gatushe), mu gihe ingo zifite mudasobwa ari 4%.

Hari na Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Abdallah Utumatwishima
Hari na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Abdallah Utumatwishima

Ni mu gihe kandi Abanyarwanda bashoboye kwandika no gusoma amakuru atangwa n’igikoresho cy’ikoranabuhanga, bangana na miliyoni 6 n’ibihumbi 500 muri miliyoni 8 n’ibihumbi 200 bakuze kugeza nibura ku myaka 15 y’amavuko.

Bivuze ko abagera hafi kuri miliyoni ebyiri baramutse bahawe telefone igezweho(smartphone) cyangwa mudasobwa, batamenya icyo bayikoresha batabanje kwiga kubara, gusoma no kwandika, ndetse no kumenya uko ibyo bikoresho bikora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka