Ku munsi mpuzamahanga wa Demokarasi u Rwanda rwagaragaje uko rwayimakaje

Tariki 28 Nzeri 2023 u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga wa Demokarasi usanzwe wizihizwa tariki 15 Nzeri buri mwaka. Uyu munsi mpuzamahanga wizihirijwe mu nteko Ishingamategeko.

abitabiriye kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Demokarasi
abitabiriye kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Demokarasi

Kwizihiza uyu munsi byitabiriwe n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko, abayobozi mu nzego zinyuranye za Leta, n’imiryango itari ya leta aho bateraniye mu cyumba cy’Umutwe w’Abadepite bungurana ibitekerezo mu rwego rwo gukomeza guteza imbere Demokarasi mu Rwanda.

Visi Perezidante wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, Senateri Uwera Pelagie yavuze ko igihugu kiyemeje gushyira imbere Demokarasi idaheza.

Ati“Ibi bikorwa mu rwego rwo gushimangira icyerekezo Abanyarwanda bahisemo cyo kubaka Leta ishingiye kuri Demokarasi y’ubwumvikane n’ibitekerezo bya Politiki binyuranye.

Senateri Uwera yagaragaje ko u Rwanda rwimakaje Demokarasi mu guha amahirwe angana abanyarwanda mu byiciro bitandukanye birimo abagore, urubyiruko ndetse n’abafite ubumuga.

Imibare igaragaza uburyo Leta y’u Rwanda yimakaje ihame rya Demokarasi irerekana ko mu nzego z’ibanze no munama z’igihugu no mu bayobozi, abasaga ibihumbi 390 batowe mu matora yabaye Ugushyingo mu 2021 harimo abagore bangana na 60,2% n’abagabo bangana na 39,8%, muri uwo mubare harimo abahagarariye urubyiruko 32,6% n’abahagarariye abafite ubumuga bangana na 4,6%.

Mubagize inteko Ishingamategeko abagore umutwe w’abadepite ni 61,3%, muri Sena ni 34,6%, mu nteko ishingamategeko urubyiruko ruhagarariwe n’abadepite 2, abafite ubumuga bahagarariwe n’umudepite umwe.

Guhagararirwa muri izo nzego zitandukanye Senateri Uwera avuga ko bigaragaza ko u Rwanda rwubahirije ihame rya Demokarasi mu kudasumbanya abanyarwanda no kutabaheza mu nzego z’ubuyobozi.

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Kalinda François Xavier yavuze ko impamvu u Rwanda rwizihije uyu munsi itariki nyirizina yahuriranye n’ibindi bikorwa by’ingenzi hemezwa ko wizihizwa tariki 28 Nzeri 2023.

Perezida wa Sena yavuze ko mu mahame ya Demokarasi harimo kubahiriza uburenganzira bwa muntu, guha agaciro ibitekerezo binyuranye, no kuba ubutegetsi bushyirwaho n’abaturage, binyuze mu matora kandi bugashyira imbere inyungu zabo.

Perezida wa Sena yavuze ko Itegeko nshinga rya Repuburika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya kane rivuga ko Leta y’u Rwanda ari Repubulika yigenga ifite ubusugire ishingiye kuri Demokarasi igamije guteza imbere abanyarwanda kandi ntishingiye ku idini.

Ati “Ibyo bivugwa muri iyo ngingo birashimangira amahitamo y’abanyarwanda ubwabo agaragarira mu mahame remezo igihugu cyacu cyiyemeje kugenderaho avugwa mu ngingo ya 10 y’itegeko nshinga harimo gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize, kubaka Leta igendeye kuri Demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya Politiki binyuranye, n’uburinganire bw’abanyarwanda bose”.

Yagaragaje ko inzego zose z’ubuyobozi zifite inshingano zo kubahiriza ihame rya Demokarasi kandi kandi igatezwa imbere n’inzego za Leta, zifatanyije n’abafatanyabikorwa banyuranye.

Ati “Mu kwizihiza uyu munsi, turasubiza kandi amaso inyuma, twishimire intambwe igaragara imaze kugerwaho n’Igihugu cyacu,mu rwego rwo kwimakaza demokarasi idaheza, nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no gushyiraho politiki yo kurwanya ivangura iryariryo ryose".

Abitabiriye inama, bashimye ubushake bwa Politiki mu kwimakaza Demokarasi idaheza mu nzego zitandukanye mu miyoborere y’igihugu, bashimangira gukomeza kubaka ubufatanye bw’inzego mu gusobanurira Abanyarwanda Demokarasi igihugu cyahisemo n’uruhare rwabo mu kuyimakaza.

Umunsi mpuzamahanga wa Demokarasi washyizweho n’inteko rusange y’umuryango w’abibumbye mu mwaka w’ibihumbi 2007, hagamijwe kwimakasa imiyoborere ishingiye ku mahame ya Demokarasi, yemewe mu rwego mpuzamahanga.

Insanganyamatsiko y’ibi biganiro nyuguranabitekezerezob y’uyu munsi yagira iti “Demokarasi idaheza inkingi y’iterambere rirambye hagamijwe gushimangira akamaro ko guha buri wese ijambo ntawe usigaye inyuma mu miyoborere ishingiye kuri Demokarasi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka