Ku Bunani abantu 4 bahitanywe n’impanuka, 5 barakomereka

Tariki 31 Ukuboza 2022 na tariki ya 1 Mutarama 2023 habaye impanuka 8 zihitana abantu 4 abandi 5 barakomereka, hafatwa abagera muri 41 kubera gutwara ibinyabiziga basinze abandi 9 bafatirwa mu bikorwa by’urugomo mu ntara y’Iburasirazuba.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, avuga ko muri izi mpanuka zabaye mu Bunani, eshatu muri zo zari zikomeye izindi eshanu zari zoroheje.

CP Kabera avuga ko indi myitwarire mibi yagaragaye ari urugomo ruturuka ku businzi, kuko mu ntara y’Iburasirazuba hafashwe abantu bagera ku 9.

Mu byagaragaye ku munsi w’Ubunani, CP Kabera avuga ko ari imyitwarire itari myiza mu batwara moto, kuko saa sita z’ijoro zigeze hagaragaye abamotari mu mihanda bagenda bahagaze nabyo bikaba ari bimwe mu bintu byateza impanuka mu mhanda, ariko urwego rwa Polisi rwari rucunze umutekano kugira ngo bidateza ingorane.

Ikindi n’urusaku rw’indangururamajwi rwumvikanye hirya no hino mu mu Mujyi wa Kigali kubera ibitaramo no kwishimira gusoza umwaka wa 2022, ariko ntacyo byangije kuko aho byari ngombwa basabwe kurugabanya.

Ati “Twavuga ko abantu bizihije iminsi mikuru batekanye uretse izo mpanuka zabayeho, nabwo biturutse ku mpamvu zitandukanye z’abatwaye ibinyabiziga, kandi abatarubahirije amategeko bagatwara basinze barahanwe”.

Kwizera Antoine, umwe mu batuye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro avuga ko ubundi ari ibishoboka abantu bose bagombye kwizihiza Ubunani bari mu ngo zabo, kugira ngo birinde ingorane bahura nazo mu mpera z’umwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abanubanu batwara ibinya binyabiziga basinze ba bagombaguhanwa?Ngewe niberei muyongwe murakoze

Habumukiza yanditse ku itariki ya: 13-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka