KT Radio ku isonga ry’amaradiyo yumvikana henshi mu Rwanda

Raporo y’Urwego Ngenzuramikorere rw’igihugu (RURA) yashyize KT Radio mu ma radiyo atatu aza ku isonga mu gusakaza amajwi ku buso bunini mu Rwanda.

Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Kanama 2018 uratangira kumva gahunda zivuguruye kuri KT Radio
Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Kanama 2018 uratangira kumva gahunda zivuguruye kuri KT Radio

Ni Raporo yagaragayemo urutonge rw’amaradiyo yose akorera mu Rwanda, aho Radio Rwanda isakaza amajwi ku buso bwa 98% iyoboye izindi, igakurikirwa na Radio Maria Rwanda inganya na KT Radio zisakaza amajwi ku buso bwa 80% bw’igihugu.

KT Radio ni radiyo imaze gushinga imizi nyuma y’imyaka itandatu imaze ishinzwe, aho yatangiye yumvikanira kuri internet nyuma iza no kujya kuri FM itangirana umurongo wa mbere wa 96.7.

Mu kwagura ibikorwa byayo no kubahiriza ibitekerezo by’abakunzi bayo, KTradio imaze igihe ifunguye imirongo mu ntara zose zigize igihugu. 107.9 mu Majyepfo, 102 Iburasirazuba, 103.3 Iburengerazuba na 101.1 Mu majyaruguru.

Urutonde rwa RURA rw'uko amaradiyo akurikirana mu kumvikana mu Rwanda
Urutonde rwa RURA rw’uko amaradiyo akurikirana mu kumvikana mu Rwanda

Mu kurushaho kwigarurira imitima y’abaturage no kubahiriza ibyifuzo byabo, KT Radio yavuguruye gahunda zayo zitangirana na tariki 1 Kanama 2018.

Uko amaradiyo arindwi ya mbere mu Rwanda akurikirana mu kumvikana:
1. Radio Rwanda 98%
2. Radio Maria Rwanda 80%
3. KT Radio 80%
4. BBC 75%
5. Radio 10: 70%
6. Radio Flash 70%
7. Radio Salus 65%

Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Kanama 2018 uratangira kumva gahunda zivuguruye kuri KT Radio
Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Kanama 2018 uratangira kumva gahunda zivuguruye kuri KT Radio
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

ndabemera nanjye kbx gusa byaribyiza mugikorana

Emmanuel kagorora yanditse ku itariki ya: 8-03-2019  →  Musubize

Mutubwire urubuga rwimikino rwo mwaruhaye ayahe masaha?

rama yanditse ku itariki ya: 5-08-2018  →  Musubize

Mutubwire urubuga rwimikino rwo mwaruhaye ayahe masaha?

rama yanditse ku itariki ya: 5-08-2018  →  Musubize

KT Radio dukunda ibiganiro byanyu, ariko njye by’umwihariko Inyanja twogamo.
Mukomereze aho.

Nsabimana yanditse ku itariki ya: 4-08-2018  →  Musubize

ngewe ndabaza tuzajya twumva indirimbo zisobanuye ryari

niyomugabo yanditse ku itariki ya: 1-08-2018  →  Musubize

Muraho Niyomugabo,

Muri gahunda yacu nshya INDIRIMBO ZISOBANUYE muzajya muzikurikira kuri KT Radio kuwa Gatandatu 05:00-08:00 (mu gitondo).

Mukomeze gukurikira KT Radio kandi murakoze ku Twandikira.

KT Radio yanditse ku itariki ya: 2-08-2018  →  Musubize

inyanja twogamo izajya iba ryari kuwakangahe?ko ngikun
da cyane.

olivier yanditse ku itariki ya: 1-08-2018  →  Musubize

Muraho neza Olivier,

Muri gahunda yacu nshya twabazaniye ibiganiro muzakunda cyane kandi INYANJA TWOGAMO iracyahari kuri gahunda (ushobora kuzajya uyikurikira kuri KT Radio ku cyumweru 16:00-16:30 cyangwa ugakurikira izahise kuri website yacu).

Mukomeze gukurikira KT Radio kandi murakoze ku Twandikira.

KT Radio yanditse ku itariki ya: 2-08-2018  →  Musubize

inyanja twogamo ni ryari?

Elysé yanditse ku itariki ya: 1-08-2018  →  Musubize

INYANJA TWOGAMO iracyahari kuri gahunda (ushobora kuzajya uyikurikira kuri KT Radio ku cyumweru 16:00-16:30 cyangwa ugakurikira izahise kuri website yacu).

KT Radio yanditse ku itariki ya: 2-08-2018  →  Musubize

Kt radio turabemera

Joseph yanditse ku itariki ya: 1-08-2018  →  Musubize

Inyanja twogamo Koko ubungubu uyumunsi ntayotwumva mbega Turabinginze pe ntizabure

Alias yanditse ku itariki ya: 1-08-2018  →  Musubize

NDI...LAVIE NDIZE WE YAHAWE IKIHE KIGANIRO MWAKOZE KUVUGURURA PE

GAPARATA JDO yanditse ku itariki ya: 1-08-2018  →  Musubize

Muraho,

Ravy...........Ndizeye yahawe ikiganiro BODA TO BODA azajya akorana na Natasha Kamanzi.

Amasaha: 14:00 - 16:00
Umunsi: Guhera kuwa Mbere kugeza kuwa Gatanu

Murakoze kandi mukomeze kuryoherwa na gahunda nshya ya KT Radio.

KT Radio yanditse ku itariki ya: 1-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka