KT RADIO itangije gahunda nshya zijyanye n’ibyifuzo byanyu

Guhera tariki ya 1 Kanama 2018, KT RADIO, Radiyo ya KIGALI TODAY, yageneye abakunzi bayo gahunda nshya mu makuru no mu biganiro.

Ibyo bikaba biri mu rwego rwo kugendana n’igihe, kugendana n’ibyo isoko rikeneye, ndetse no kurushaho guha abakunzi ba KT RADIO ibiganiro n’amakuru bibanogeye.

Bigamije kandi guha umwanya uhagije abakunzi ba KT RADIO kugira ngo basangire ibitekerezo, ibyishimo n’umunezero, nk’uko umuyobozi mukuru wa Kigali Today Ltd, Kanamugire Jean Charles yabitangaje.

Yagize ati”KT RADIO ni yo Radiyo yonyine yigenga igera mu Rwanda hose, ikanagera ku isi hose, biciye ku murongo wa Internet, ndetse na Tunein.

“Twavuguruye iyi gahunda, tugendeye ku byifuzo by’abakunzi bacu, kuko ari bo dukorera, tukazajya tubaha umwanya uhagije, bakabasha kwibona ndetse bakanagira uruhare ruhagije mu byo tubaha.”

Kanamugire avuga ko Kigali Today yatekereje cyane no ku bakunzi bayo bayikurikira biganjemo abavuga Icyongereza, ikabagenera ikiganiro cy’Icyongereza, kizajya kibafasha kumenya amakuru yo mu gihugu no kumenya uruhare rwabo mu iterambere ryacyo.”

KT Radio ivugira mu gihugu hose ku mirongo ikurikira :

Kigali: 96.7 FM
Amajyepfo: 107.9 FM
Amajyaruguru: 101.1 FM
Uburasirazuba: 102. FM
Uburengerazuba: 103.3 FM

Ivugira kandi ku murongo wa Internet unyuze ku rubuga rwayo rwa www.ktradio.rw, ndetse no kuri Tunein.

Dore uko gahunda nshya ya KT RADIO izatangira gukurikizwa tariki 1 Kanama 2018 iteye:

5am to 8am: Ikiganiro Burakeye kivuguruye hamwe na Jean Claude Umugwaneza Rusakara, Kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu.

8h10-11h: ikiganiro KT Parade hamwe na Gentil Gedeon Ntirenganya na Ines Ghislaine Nyinawumuntu, Kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu.

11h10: 13h: KT Sport, hamwe na Furaha Jacques, Rwubaka Moustapha, Prudence Nsengumukiza na Sammy Imanishimwe Kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatandatu.

14h-16h: Boda to boda muri kumwe na Ravy na Natasha, Kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu.

16h-18h: Dunda hamwe na Shyne Andrew, Kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu.

18h-19h: Hari KT Sport ikiganiro cya nimugoroba hamwe n’ikipe ya siporo. Kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu.

19h30-20h: Hari Ikiganiro Ubyumva ute hamwe na Anne Marie Niwemwiza, Kuva ku wa mbere kugeza ku wa kane.

20h-22h: Hari ikiganiro the Love Corner hamwe na Nadia Uwamariya Kuva ku wa mbere kugeza ku wa kane.

Ku wa gatanu no ku wa gatandatu kuva 19h15 z’ijoro kugeza saa 23h z’ijoro ntimugacikwe na DJ Tubyine, umuziki ushyushye kandi unoze, muzajya mugezwaho n’umu DJ ubizi kandi ubishoboye DJ Cox. Mu mpera z’icyumweru (weekends), gahunda zinogeye amatwi kandi zihariye na zo zirateganijwe.

Ryoherwa na gahunda za radio yawe, KT Radio real talks, great music.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 23 )

Niba ntagitaramo inyanja twogamo muri gahunda yanyu shya.. Mwizeye ko tuzakomeza kubumva?

Fiston yanditse ku itariki ya: 1-08-2018  →  Musubize

Muraho neza Fiston,

Muri gahunda yacu nshya twabazaniye ibiganiro muzakunda cyane kandi INYANJA TWOGAMO iracyahari kuri gahunda (ushobora kuzajya uyikurikira kuri KT Radio ku cyumweru 16:00-16:30 cyangwa ugakurikira izahise kuri website yacu).

Igitaramo cyasimbujwe ibiganiro byiza kandi namwe muzabikunda.

Mukomeze gukurikira KT Radio kandi murakoze ku Twandikira.

KT Radio yanditse ku itariki ya: 1-08-2018  →  Musubize

Ukurikije abantu bakunda KT Radio turi benshi ariko nko mu cyaro ni benshi pe, izi gahunda zanyu nshya mwazishyizeho ziribanda kubuzima n’imibereho y’umunyarwanda wo mu mujyi gusa
ndakurahiye igitaramo mwakuyeho, ni kimwe mubyatumaga Kt radio yumva na benshi cyane bo mu ntara.
orginalite y’iby’ubunyarwanda mwayikuyemo mwishyiriramo imiguruko y’ubu. uwabagiriye inama yo ukuramo igitaramo yabashutse,
Ubyumva ute nayo mwayihaye iminota mike cyane
iyi gahunda izabagushamo.
Rusakara nawe indirimbo za mugitondo z’inzungu zibishya buracyeye. izo nzungu azigabanye
hari umutumirwa Mukecuru ejo yarabajije ati kuki ikiganiro mwantumiyemo mwakise love coner mwayishyize mu cyongereza ese mwumvaga mubishyize mu kinyarda atari bwo byaba byiza?

Rwaka yanditse ku itariki ya: 2-08-2018  →  Musubize

Ko mbona nta gitaramo ndetse n’amakuru bigaragara muri iyi gahunda nshya mwabikuyeho? Byaba bibabaje....

alpha yanditse ku itariki ya: 1-08-2018  →  Musubize

Muraho Alpha,

Muri gahunda yacu nshya twabashyiriyemo amakuru buri saha...bivuga ko tuzajya tubagezaho amakuru menshi...

Igitaramo cyasimbujwe ibiganiro byiza kandi namwe muzabikunda.

Mukomeze gukurikira KT Radio.

Murakoze ku Twandikira mutugezaho ibitekerezo byanyu.

KT Radio yanditse ku itariki ya: 1-08-2018  →  Musubize

Kuki gahunda z’ibiganiro zizajya zisoza 22h00? Kuki bitaba 23h00 cg 00h00? Ibiganiro by a documentaire (bicukumbuye)ko ntabyo tubona kuri program?

Felix yanditse ku itariki ya: 30-07-2018  →  Musubize

Muraho!!!

Iyo gahunda ni nziza ako se igitaramo ko ntacyo tubonamo cyaba cyavuyeho? Hanyuma c ikiganiro nk’inyanja twogamo nacyo cyavuyeho?

Von yanditse ku itariki ya: 29-07-2018  →  Musubize

Ko mbona muri gahunda nta gitaramo nyarwanda kirimo kandi tugikunda cyane.

Alpha yanditse ku itariki ya: 28-07-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka