KT RADIO itangije gahunda nshya zijyanye n’ibyifuzo byanyu

Guhera tariki ya 1 Kanama 2018, KT RADIO, Radiyo ya KIGALI TODAY, yageneye abakunzi bayo gahunda nshya mu makuru no mu biganiro.

Ibyo bikaba biri mu rwego rwo kugendana n’igihe, kugendana n’ibyo isoko rikeneye, ndetse no kurushaho guha abakunzi ba KT RADIO ibiganiro n’amakuru bibanogeye.

Bigamije kandi guha umwanya uhagije abakunzi ba KT RADIO kugira ngo basangire ibitekerezo, ibyishimo n’umunezero, nk’uko umuyobozi mukuru wa Kigali Today Ltd, Kanamugire Jean Charles yabitangaje.

Yagize ati”KT RADIO ni yo Radiyo yonyine yigenga igera mu Rwanda hose, ikanagera ku isi hose, biciye ku murongo wa Internet, ndetse na Tunein.

“Twavuguruye iyi gahunda, tugendeye ku byifuzo by’abakunzi bacu, kuko ari bo dukorera, tukazajya tubaha umwanya uhagije, bakabasha kwibona ndetse bakanagira uruhare ruhagije mu byo tubaha.”

Kanamugire avuga ko Kigali Today yatekereje cyane no ku bakunzi bayo bayikurikira biganjemo abavuga Icyongereza, ikabagenera ikiganiro cy’Icyongereza, kizajya kibafasha kumenya amakuru yo mu gihugu no kumenya uruhare rwabo mu iterambere ryacyo.”

KT Radio ivugira mu gihugu hose ku mirongo ikurikira :

Kigali: 96.7 FM
Amajyepfo: 107.9 FM
Amajyaruguru: 101.1 FM
Uburasirazuba: 102. FM
Uburengerazuba: 103.3 FM

Ivugira kandi ku murongo wa Internet unyuze ku rubuga rwayo rwa www.ktradio.rw, ndetse no kuri Tunein.

Dore uko gahunda nshya ya KT RADIO izatangira gukurikizwa tariki 1 Kanama 2018 iteye:

5am to 8am: Ikiganiro Burakeye kivuguruye hamwe na Jean Claude Umugwaneza Rusakara, Kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu.

8h10-11h: ikiganiro KT Parade hamwe na Gentil Gedeon Ntirenganya na Ines Ghislaine Nyinawumuntu, Kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu.

11h10: 13h: KT Sport, hamwe na Furaha Jacques, Rwubaka Moustapha, Prudence Nsengumukiza na Sammy Imanishimwe Kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatandatu.

14h-16h: Boda to boda muri kumwe na Ravy na Natasha, Kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu.

16h-18h: Dunda hamwe na Shyne Andrew, Kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu.

18h-19h: Hari KT Sport ikiganiro cya nimugoroba hamwe n’ikipe ya siporo. Kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu.

19h30-20h: Hari Ikiganiro Ubyumva ute hamwe na Anne Marie Niwemwiza, Kuva ku wa mbere kugeza ku wa kane.

20h-22h: Hari ikiganiro the Love Corner hamwe na Nadia Uwamariya Kuva ku wa mbere kugeza ku wa kane.

Ku wa gatanu no ku wa gatandatu kuva 19h15 z’ijoro kugeza saa 23h z’ijoro ntimugacikwe na DJ Tubyine, umuziki ushyushye kandi unoze, muzajya mugezwaho n’umu DJ ubizi kandi ubishoboye DJ Cox. Mu mpera z’icyumweru (weekends), gahunda zinogeye amatwi kandi zihariye na zo zirateganijwe.

Ryoherwa na gahunda za radio yawe, KT Radio real talks, great music.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 23 )

MUTUBABARIRE MUSUBIRIZE ICYIGANIRO TASHYABAWE PE MARASHIYARABIKORAGANEZA ABANTUBAGAKUNDA KT REDIO CYANE

NTEZIRYAYO DISMAS yanditse ku itariki ya: 5-02-2019  →  Musubize

Njye ndabingize rwose niba mudukunda byukuri kandi mukaba mwumva ibyifuzo byabakunzi banyu Mwizina ryabagenzi banjye dufatanyije gukunda ikiganiro INYANJA TWOGAMO turabasabye muzakidubirizeho basi nimushake mugihe iminota 15 gusa tuzabyakira ariko ntitukibure burundu. Tekereza nka Dj Tubyine mwayihaye amsaha 3h45’ wenda Djtubyine muzayigabanyirize amasaha ihere kuva 19h45-23h naho. Inyanja twogamo itangire 19h15-19h45 Murakoze mugire ibihe byiza.

Kalisa Elly yanditse ku itariki ya: 17-10-2018  →  Musubize

Muraho neza Kalisa,

Ikiganiro Inyanja Twogamo ntabwo cyavuyeho ahubwo nuko cyahinduriwe igihe kibera. Ubu gisigaye gihita buri ku cyumweru guhera 16h:00-16h30.

Ushobora no kureba ibiganiro by’inyanja twogamo byahise kuri website ya KT Radio: https://www.ktradio.rw/ibiganiro/inyanja-twogamo/

Murakoze.

KT Radio yanditse ku itariki ya: 18-10-2018  →  Musubize

Yebabawee ndishimye cyaneee Kandi murakoze cyane kuba menye igihe kibera nari narihebye kuko kiriya kiganiro nacyungukiyemo ubumenyi bwici uburero ndanezerewe murakoze

Kalisa Elly yanditse ku itariki ya: 22-10-2018  →  Musubize

KT Idols yavuyeho? Muri Diaspora ntitukiyumva

AK yanditse ku itariki ya: 1-10-2018  →  Musubize

Muraho mutubabarire musubizeho nimuntuki hari gahunda mutarigukuramo mutwumve pe murakoze.

Tuyisenge Cristia yanditse ku itariki ya: 10-08-2018  →  Musubize

Jye ndi kwiyumvira ni muntu ki ya Prudence Nsenga ya kera.

Radio ikuyeho ni muntu ki, igakuraho igitaramo, ikiganiro cya sport 2 fois kumunsi koko nta sono? . Sha nayikoreye pub hano i Burayi ariko nguku uko Radio zihomba! Je vais retiré la pub. 😂😂😂 Bye bye . Ese ubundi abahe Ben Nganji? Iyi radio barayivuruguse aho kuyivugurura

Alina Muganga yanditse ku itariki ya: 21-08-2018  →  Musubize

Iyi gahunda ni nziza arko mutekereze ukuntu mwasubizamo igitaramo kuko biri mubintu twabakundiraga rwose, mwagiraga igitaramo kiryoshye!!

Kalisa yanditse ku itariki ya: 10-08-2018  →  Musubize

IGITARAMO,IGITARAMO.... RWOSE KIRAKENEWE !

David Ruhango yanditse ku itariki ya: 8-08-2018  →  Musubize

MU BY’UKURI IMPINDUKA NTAWE UZANZE ARIKO RWOSE KUVA NTA GITARAMO NYARWANDA KIRIMO KANDI KIRI MU BYO NABAKUNDIRAGA NDUMVA NGIYE KUBYINA MVAMO GAKE,RWOSE MUBITEKEREZEHO MUREBE UKO MWAKIGARURAMO NAHO UBUNDI TURABACIKAHO PEPE....

David Ruhango yanditse ku itariki ya: 8-08-2018  →  Musubize

muri gahunda zanyu ntihagaragaramo umwanya w’amakuru ya Ravy ndizeye.

sylvestre yanditse ku itariki ya: 8-08-2018  →  Musubize

byumwihariko radio itagifite igitaramo ndayisezeye, numvaga ibiganiro byose kuko navuze nti ntakujya numva radio yikitegererezo kubera igitaramo mfata umwanzuro wo kujya nyumva aho ndi hose none mbasezeyeho murabeho ngiye kumva izindi zifite igitaramo

mimi yanditse ku itariki ya: 2-08-2018  →  Musubize

Gentil gedeo? INYANJATWOGAMO!!! buriya ariyamasaha arabangamye kandi radio izaguhe igihembo kuko.icyo kiganiro cyatumaga radio iruta zose. jye nkikunda byasaze (190 %)mugikuyeho kasonitec nakajyana mwisoko,imiziki (90%)

MUVARA yanditse ku itariki ya: 1-08-2018  →  Musubize

Iyi gahunda yanyu ipanze neza ark kuba mwakuyemo ikiganiro nkinyanja twogamo birababaje kuko twagikundaga cyane cyatwunguraga ubumenyi ku bintu byinshi bitandukanye

Eric adams yanditse ku itariki ya: 1-08-2018  →  Musubize

Mbanje kubasuhuza kandi mbashimira ibiganiro mutugezaho, ariko kuba mwakuyeho igitaramo nyarwanda muri gahunda zanyu, birababaje. Nabisabiraga ko mwakongera mukabyigaho neza kuko cyafashaga benshi.
Murakoze.

Mbabazi yanditse ku itariki ya: 1-08-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka