Kristalina Georgieva uyobora IMF ari mu ruzinduko mu Rwanda
Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Kristalina Georgieva ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu.
- Akigera i Kigali, Kristalina yakiriwe na Minisitiri Ndagijimana
Kristalina yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali ku mugoroba tariki 24 Mutarama 2023, yakirwa na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambo, Dr. Uzziel Ndagijimana.
Mu bizibandwaho muri uru ruzinduko, harimo kureba gahunda na politiki u Rwanda rwafashe mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ndetse n’inkunga zikenewe ngo izo gahunda zigerweho uko bikwiye, hagendewe ku nkunga IMF yahaye u Rwanda.
Ikigega IMF gisanzwe gifite ubufatanye bwiza n’u Rwanda, kuko mu mwaka wa 2022 cyahaye u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 315 z’Amadolari y’Amerika mu gihe cy’amezi 36, agenewe ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Ushinzwe u Rwanda mu kigega mpuzamahanga, Haimanot Teferra, avuga ko u Rwanda rubaye igihugu cya mbere muri Afurika cyemerewe amafaranga n’ikigega mpuzamahanga mu cyiswe ‘Resilience & Sustainability facility fund’, iyi nkunga igamije gufasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kudahungabanywa n’ihindagurika ry’ikirere.
Kristalina Georgieva kandi yaraye yakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente basangira hamwe n’abandi bayobozi.
- Kristalina yakiriwe kandi na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|