Korowani isobanuye mu Kinyarwanda izafasha abibaza niba koko yigisha ubuhezanguni

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda uratangaza ko ubu igitabo cyifashishwa n’idini ya Isilamu cyizwi nka Korowani gisobanuye mu Kinyarwanda cyamaze kuboneka nyuma y’akazi katoroshye kakozwe mu myaka itari mike. Ubu ngo hagiye gukurikiraho ibikorwa byo kugikwirakwiza hirya no hino mu gihugu no gusohora ibitabo byinshi kugira ngo bigere ku bantu benshi.

Mufti w'u Rwanda (ibumoso) Sheikh Salim Hitimana ashyikirizwa Korowani isemuwe mu Kinyarwanda n'Umuyobozi w'Umuryango ADEF wafashije muri icyo gikorwa
Mufti w’u Rwanda (ibumoso) Sheikh Salim Hitimana ashyikirizwa Korowani isemuwe mu Kinyarwanda n’Umuyobozi w’Umuryango ADEF wafashije muri icyo gikorwa

Sheikh Mushumba Yunusu wayoboye itsinda ryabashije kugeza ku musozo igikorwa cyo gusobanura Korowani mu Kinyarwanda yavuze ko gusobanura Korowani mu Kinyarwanda ari umurimo watangiye muri 2004 utangizwa n’abari abayobozi n’abarimu icyo gihe, bakaba bari bayobowe na Sheikh Abdulkarim Harelimana na Sheikh Gahutu Abdulkarim.

Mu mwaka wa 2011 nibwo umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda hamwe n’umuryango w’Abafatanyabikorwa witwa ADEF wari waragize n’uruhare mu gufatanya n’abatangije urwo rugendo rwo gusobanura Korowani guhera muri 2004 bamuritse imirimo babashije gukora mu gusobanura Korowani.

Icyakora na mbere yaho ngo hari abandi bantu ku giti cyabo na bo bari baragiye batanga umusanzu wabo mu gusobanura ibice bimwe na bimwe bya Korowani.

Sheikh Mushumba Yunusu
Sheikh Mushumba Yunusu

Sheikh Mushumba Yunusu avuga ko muri 2011 bakiriye iyo Korowani bongera kuyinononsora mu kuyisobanura nyuma y’ubushishozi bagize bagasanga hakirimo akazi ko gukoraho mu kuyisobanura, bakaba baratangiye neza tariki 24 mu kwezi kwa gatatu mu mwaka wa 2014.

Umurimo wo kuyisobanura bawugejeje ku musozo muri Gicurasi mu mwaka ushize wa 2019 ariko n’ubwo bari basoje, basanze bagikeneye gusubiramo inshuro zirenze imwe mu rwego rwo kunoza uwo murimo.

Nyuma ya 2019, Korowani yoherejwe ku icapiro irongera iragarurwa iri ku mpapuro, igera kuri abo bayikozeho mu mpera z’ukwezi kwa Kane 2020, irongera ihabwa abantu batandukanye ngo bongere bayirebemo barebe niba hari ibirimo byo gukosora.

Ibitekerezo byabo byakiriwe kugeza ku itariki 15 Kanama 2020, itsinda rishinzwe kwegeranya ibyo bitekerezo ryongera kubisuzuma, iby’ingenzi byagaragajwe barabinoza haba ari mu rwego rw’amategeko y’idini, haba no mu myandikire y’Ikinyarwanda.

Korowani isobanuye mu Kinyarwanda
Korowani isobanuye mu Kinyarwanda

Sheikh Mushumba Yunusu avuga ko Korowani ari amagambo Imana yahishuriye Intumwa Muhamad, muri Isilamu bakaba bemera ko iyo ntumwa ari yo ya nyuma yasojereje izindi ntumwa zose n’abahanuzi b’Imana, noneho n’ubutumwa yahawe (ari bwo bukubiye muri Korowani) bukaba ari bwo bwasojereje ubundi butumwa Imana yohereje ku bantu.

Hari imyumvire yakunze kuvugwa ko Korowani itemerewe guhindurwa mu zindi ndimi usibye Icyarabu. Ibi abasobanuye Korowani mu Kinyarwanda barabihakana bakavuga ko Korowani imaze imyaka myinshi yarahinduwe no mu zindi ndimi, gusa kuyihindura mu Kinyarwanda bikaba ngo byaratinze kuko bisaba kubyitondera bitewe n’uburyo Korowani yanditsemo ndetse n’amagambo abamo bitoroshye kuyabonera Ikinyarwanda.

Kuyishyira mu Kinyarwanda ngo ni iby’agaciro kuko kuyisoma bizorohera buri wese uzi ikinyarwanda ushaka kumenya ibikubiyemo, bityo n’ubutumwa buyirimo bugere ku bantu benshi.

Iyi Korowani iri mu Kinyarwanda kandi ngo izatuma abafataga ibivugwa by’uko Korowani yigisha abantu kuba abagome, urwango n’ubuhezanguni atari byo kuko ngo bazabasha kwibonera ko ibyo ntabirimo.

Baboneraho no kwamagana imvugo zikunze gukoreshwa n’ibitangazamakuru z’abakora bene ibyo bikorwa by’ubuhezanguni n’ubugizi bwa nabi biyitirira ko bagendera ku mahame y’idini ya Isilamu, ibyo byose nyamara Isilamu ikaba ngo ntaho ibyigisha.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (Mufti) Sheikh Hitimana Salim, avuga ko kuba Korowani isobanuye mu Kinyarwanda ibonetse ari igikorwa cy’indashyikirwa uwo muryango ubashije kugeraho, ashimira abantu bose bagize uruhare kugira ngo icyo gikorwa kigerweho.

Sheikh Hitimana Salim yavuze ko kugira Korowani isobanuye mu Kinyarwanda ari igikorwa cy'agaciro bagezeho
Sheikh Hitimana Salim yavuze ko kugira Korowani isobanuye mu Kinyarwanda ari igikorwa cy’agaciro bagezeho

Korowani imaze imyaka irenga 100 igeze mu Rwanda kuko imyemerere ya Isilamu bivugwa ko yageze mu Rwanda mu 1894, ariko ibikorwa by’idini nk’amasengesho no kugira ahantu basengera (umusigiti) byatangiye mu Rwanda mu 1913.

Ku ikubitiro harasohoka ibitabo ibihumbi bitanu bya Korowani, nyuma hazakorwe ibindi ibihumbi icumi, bikazagenda byiyongera ari na ko bigezwa hirya no hino mu gihugu kugira ngo uwagikenera abashe kukibona byoroshye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Murakoze turabashimiye mwebwe mutugejejeho igitabo korowani mururimi twese twumva . none nkumuntu ugikeneye utari umusiramu mbese yemerewe kukigura? nonese niba abyemerewe yakibona hehe? nkaba mbasaba ibi bikurikira muzakidushirire muri pdf uwagishaka akakibona murakoze ndabashimiye.dutegereje ibisubizo muribuduhe

ALIAS yanditse ku itariki ya: 14-12-2020  →  Musubize

Ni byiza cyane.Ariko turifuza ko Abaslamu batwereka igihamya ko Korowani nayo ituruka ku Mana.Kubera ko henshi ivuguruzanya na Bible.Dore ibintu byerekana ko Bible yaturutse ku Mana:Ikibihamya ni UBUHANUZI dusanga muli icyo gitabo.Urugero,muli Luka 19,imirongo ya 43 na 44, mu mwaka wa 33,Yezu yahanuye, yuko Umwanzi azaza agasenya Urusengero rwa Yeruzalemu.Niko byaje kugenda.Mu mwaka wa 70,Abasirikare b’Abaroma,bali bayobowe na General Titus,baraje basenya umujyi wa Yeruzalemu n’Urusengero rwayo nkuko Yezu yabihanuye.Urundi rugero,Abahanuzi benshi bahanuye ko Yezu azaza ku isi,agapfa,akazuka,agasubira mu ijuru.Niko byaje kugenda.Byahamijwe n’abantu benshi babanye na Yezu,barabyandika.Barimo Petero,Yohana,Yakobo,etc…Byemejwe kandi na Historians bakomeye mu rwego rw’isi,babayeho muli Antiquity,barimo abitwaga: Herodote,Tacite,Flavius Joseph,Pline le Jeune,Pline l’Ancien,Philon d’Alexandrie, etc…Abahanga bakomeye cyane nka Sir Isaac Newton,bemeraga ko Bible yandikishijwe n’Imana.

rutonesha yanditse ku itariki ya: 13-12-2020  →  Musubize

Assalam Alaikum warah’maturullah wabarakatuh,
Turashimira umulyango wa Abayisilam mu Rwanda kugiko kindashyikirwa bakoze kandi nizera ko tugiye gusobanukirwa neza QORAN

KABAHOZA Amran yanditse ku itariki ya: 13-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka