Koreya y’Epfo: Abantu 151 baguye mu mubyigano, 82 barakomereka

Abaturage 151 bo muri Koreya y’Epfo baguye mu mubyigano 82 barakomereka bikomeye, ubwo bari mu birori byizihizaga umunsi uzwi nka ‘Halloween’, ubanziriza uw’Abatagatifu bose, iyo mpanuka ikaba yabereye mu murwa mukuru w’icyo gihugu.

Ikinyamakuru The guardian.com kivuga ko urupfu rw’aba baturage rwaturutse ku mu byigano ukabije, ubwo bari mu rugendo rubanziriza kwizihiza umunsi mukuru w’Abatagatifu bose.

Abantu basaga ibihumbi 100 nibo bari bitabiriye ibi birori, nyuma y’igihe kinini cyari gishize hatabaho umunsi nk’uyu, kubera icyorezo cya Covid-19 cyatumye abantu batabasha guhura.

Muri aba bapfuye harimo abagore 97 n’abigitsina gabo 54, nk’uko bitangazwa na Choi Seong-beom, ushinzwe ibyo kurwanya inkongi z’umuriro muri ako gace.

Polisi yahise ibuza abantu kunyura ahabereye ibyo byago, kugira ngo ibone uko igeza inkomere kwa muganga. Leta yahise itanga itagangazo ryihutirwa ko abantu bagomba guhita basubira mu ngo zabo.

Perezida wa Korea y’Epfo, Yoon Suk-yeol, yavuze ko imiryango yagize ibyago byo kubura ababo, ihabwa ubufasha bwo gushyingura abitabye Imana ndetse no kwita ku bakomeretse, ko ikiguzi cyo kubikora byose gitangwa na Leta.

Mu kiganiro kuri television y’igihugu yagize ati “Iki n’ikiza duhuye nacyo gikomeye, umutima wanjye ntiwabona uko mbisobanura na gato, kuko bikomeye kubona abantu bajya mu byishimo bikaza guhinduka ibyago.”

Perezida Yoon yavuze ko hagiye gukorwa iperereze kuri ibi byago byabaye, kugira ngo hamenyekane icyabiteye ndetse banafate ingamba zo kutazongera guhura nabyo.

Minisiteri y’ubuzima yasabwe kohereza abaganga byihuse muri ako gace kabereyemo impanuka, kwita ku bakomeretse no kubafasha, ndetse no kohereza imiti ahari izo nkomere kugira ngo zitabweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka