Koperative y’abahinzi b’ibireti yageneye abanyamuryango bayo toni 11 z’ibiribwa

Abaturage bo mu Murenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu, bibumbiye muri Koperative y’abahinzi b’ibireti (KOAIKA), barishimira ingoboka ingana na toni zisaga 11 za kawunga bagenewe, mu rwego rwo kubunganira muri iki gihe cyo kwirinda Coronavirus.

Ni inkunga ya kawunga igenewe abanyamuryango 1011
Ni inkunga ya kawunga igenewe abanyamuryango 1011

Abo bahinzi b’ibireti, bavuga ko nubwo icyorero cya Coronavirus gikomeje kwibasira abatuye isi, imbaraga za mbere zo kukirwanya ari uguhinga bongera umusaruro, kandi bubahiriza n’amabwiriza ya Leta ajyanye no kwirinda icyo cyorezo.

Ni koperative igizwe n’abanyamuryango 1,011, aho buri wese yagiye agenerwa ibiro 10 bya kawunga mu rwego rwo kubafasha, muri gahunda ya guma mu rugo birinda Coronavirus.

Bamwe muri abo baturage baganiriye na Kigali Today, bavuga ko kuba ubuyobozi bwa koperative yabo bwabazirikanye bubagenera iyo nkunga, bibahaye imbaraga zo gukomeza guteza imbere ubuhinzi bw’ibireti, birinda gucibwa intege n’icyo cyorezo.

Nyangufi Léocadie ati “Mu gihe twari twicaye mu ngo, imfashanyo iratuziye ikomoka ku kireti, biduhaye imbaraga zo gukomeza guhinga ibireti tudaciwe intege na Coronavirus. Iyi ni ingoboka, iratugobotse mu gihe muri iyi minsi turi mu rugo kandi turakomeza duhinge, Coronavirus ntiyaduca intege, bigenze bityo inzara yatwica.

Abanyamuryango ba KOAIKA bagenewe toni 11 za kawunga
Abanyamuryango ba KOAIKA bagenewe toni 11 za kawunga

Turakomeza duhinge kandi twubahiriza amabwiriza ya Leya, turava mu mirima duhita dutaha tukinjira mu nzu ari uko dukarabye amazi meza n’isabune”.

Kayonde Jerome ati “Iyi mfashanyo ya kawunga iradutunguye ntitwari tuyiteze, ibiro 10 bya kawunga biramfasha n’umuryango wanjye muri iki gihe.

Coronavirus yo turayirwanya kandi twirinda n’inzara, kandi turizera ko iki cyorezo kirangira vuba, icyangombwa ni ukubahiriza ibyo Leta itubwira kandi amabwiriza turayakurikiza neza no mu gihe turi mu mirima yacu duhinga”.

Abo bahinzi bavuga ko muri iyi minsi ya gahunda ya guma mu rugo, hirindwa ikwirakwizwa ry’icyirezo cya Coronavirus baticaye, ahubwo ko biteguye kuzamura umusaruro wabo hagamijwe kurwanya inzara yaterwa n’icyo cyorezo.

Ibireti byiganje mu duce tw'imisozi miremire
Ibireti byiganje mu duce tw’imisozi miremire

Mutuyimana Martin ati “Mu bireti mperutse kuguramo telefoni igezweho, nayiguze ibihumbi 100, ubu amakuru yose ku cyorezo cya Coronavirus ndayafite, banatubwiye ko abantu barindwi bakize, twishimye cyane kandi natwe twiteguye kuyirwanya duhinga kandi twubahiriza amabwiriza ya Leta nk’uko twayabwiwe”.

Umuyobozi wa Koperative KOAIKA, Sebusogo Jean de Dieu, yavuze ko muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo, bateguye iyo ngoboka y’amafaranga asaga miliyoni esheshatu, mu kunganira abahinzi mu mirire no kubaremamo ubushake bwo kudacika intege, bakomeza kurushaho kwita ku buhinzi bw’ibireti.

Ati “KOAIKA igizwe n’abaturage 1,011, aho buri wese atahanye ibiro 10 bya kawunga. Bihagaze miliyoni 6.066.000 z’amafaranga y’u Rwanda, ku banyamuryango bose mu kubereka ko badakwiye gucibwa intege n’icyo cyorezo, kandi babona icyo kurya.

Muri iyi minsi basabwa kuguma mu rugo, barasabwa kwitabira ubuhinzi bongera umusaruro, kandi nidusigasira ubuhinzi ni byo bizatuma igihugu kirushaho gutera imbere”.

Mu gihe gito gishize igihembwe cy’ihinga ry’ibireti gitangiye, abaturage bo mu Murenge wa Kabatwa bamaze gutera ibireti ku buso bungana na hegitari 664, kuri hegitari 726 zingana na 91%, by’ubutaka bwagenewe guhingwaho ibireti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bakoze cyane Imana ibahe umugisha.

Sam yanditse ku itariki ya: 8-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka