Kongerera imbaraga Igifaransa ntaho bihuriye n’itorwa rya Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF – MINEDUC

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iravuga ko icyemezo cya guverinoma y’u Rwanda cyo kongerera imbaraga igifaransa ntaho gihuriye n’uko Louise Mushikiwabo yatorewe kuyobora umuryango w’ibihugu bikoresha igifaransa (OIF).

bayobozi ba MINEDUC bahamya ko kongerera imbaraga igifaransa ntaho bihuriye no kuba Louise Mushikiwabo yaratorewe kuyobora OIF
bayobozi ba MINEDUC bahamya ko kongerera imbaraga igifaransa ntaho bihuriye no kuba Louise Mushikiwabo yaratorewe kuyobora OIF

Dr. Eugene Mutimura uyobora iyo minisiteri yabivuze mu kiganiro iyo minisiteri yagiranye n’abanyamakuru tariki 25 Ukwakira 2018, isobanura ibyemezo yafashe ngo ireme ry’uburezi rikomeze gusigasirwa mu mashuri.

Minisitiri w’uburezi yavuze ko Igifaransa kimwe n’izindi ndimi nk’Ikinyarwanda, Igiswahili n’Icyongereza zisanzwe zigishwa mu mashuri n’ubwo zitigishwa ku rugero rungana, ku buryo kuba cyakongerwamo imbaraga bidakwiye kwibazwaho.

Yavuze ko icyemezo cya guverinoma kivuga ko aho bigaragara ko ururimi rw’Igifaransa rukwiye gukomeza gukoreshwa hashingiwe ku kuba rukenewe ku nyungu z’igihugu byakorwa rukongererwa imbaraga.

Ati “urugero niba dufite ingabo ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bivuga Igifaransa, hari gahunda ihamye yo kugira ngo bigishwe Igifaransa kugira ngo babashe kumvikana (n’abo bakorana cyangwa abaturage b’ibyo bihugu)”

Minisitiri w’Uburezi ntiyasobanuye urugero ururimi rw’Igifaransa ruzazamurwaho mu mashuri, ariko yavuze ko kucyongerera imbaraga bijyanye n’ibyo igihugu gikeneye muri iki gihe “nk’uko hafashwe gahunda yo gukoresha Igiswahili kubera ibihugu bituranye n’u Rwanda bigikoresha”

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr. Isaac Munyakazi na we yashimangiye ko kongerera imbaraga ururimi rw’Igifaransa “ntaho bihuriye no kuba Louise Mushikiwabo yaratorewe kuba umuyobozi wa OIF, ahubwo biri muri gahunda yagutse ya MINEDUC ijyanye n’ibyemezo Minisiteri ifata byo kugira ibihinduka mu burezi harimo n’indimi”

Ati “Igifaransa n’ubwo ari cyo cyavuzwe ntabwo ari cyo cyonyine cyaganiriweho, tuba twarebye n’uburyo twakongera imbaraga no mu zindi ndimi zose dukeneye kwigisha abana bacu, tukareba niba abarimu bafite amahugurwa ahagije mu kuzigisha tukareba niba hari n’imbaraga zikenewe kongerwamo kugira ngo turusheho guha abana ubumenyi bakeneye buzabagirira akamaro”

Kugeza ubu, ururimi rutangwamo amasomo mu mashuri yo mu Rwanda ni Icyongereza, Igifaransa kikaba kimaze imyaka itari mike cyigwa nk’isomo risanzwe. Icyemezo cya guverinoma kikaba gikwiye kuzareba n’uburyo bwo kuvugurura iyi myigishirize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

La nouvelle secrétaire générale de l’Organisation internationale de la Francophonie, Mushikiwabo, visite le Congo-Brazzaville, juste après son élection : https://www.oleku.net/mushikiwabo-elue-a-la-tete-de-loif-entreprend-sa-premiere-visite/

Oleku yanditse ku itariki ya: 2-11-2018  →  Musubize

Gushyira imbaraga mukwigisha igifaransa ntaho bihuriye nitorwa rya Mushikiwabo mukuyobora OIF kuko igifaransa nururimi rukoreshwa mubihugu byinshi Kandi abanyarwanda bakoreramo akazi gatandukanye niyo mpamvu hagomba kwigishwa igifaransa mu mashuri

Jibsonison yanditse ku itariki ya: 26-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka