Kongera imishahara y’abakozi ba Leta bizajyana n’uko ubukungu bw’igihugu buhagaze

Uko ubukungu bw’igihugu buzagenda buzamuka imishahara y’abakozi ba Leta ishobora kuzagenda yiyongera nk’uko byavuzwe na Mwambari Faustin, Umuyobozi mukuru w’umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), mu munsi mpuzamahanga w’umurimo wizihizwa tariki ya 1 Gicurasi.

Ibyo bivuzwe nyuma y’ubusabe butandukanye bw’amahuriro y’abakozi, basaba Leta ko yashaka uburyo bwo kongera imishahara.

Mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2022, bugakorwa na Institute of Policy Analysis and Research-Rwanda (IPAR), 58% by’ababajijwe, bavuze ko ubuzima n’imibereho byarushijeho guhenda.

Mwambari yagize ati, “Covid-19 n’intambara ya Ukraine n’u Burusiya byagize ingaruka ku bukungu.

Ariko byanagize ingaruka ku isoko ry’umurimo. Ubwo rero, kuzamuka kw’imishahara y’abakozi ba Leta, bizashingira ku buryo ubukungu bw’iguhugu buhagaze. Ubu turi mu rugendo rwo kongera kuzamura ubukungu, imishahara y’abakozi nayo izazamuka”.

Yavuze ko Guverinoma yakoze ibishoboka byose yirinda kugira abakozi bayo yirukana mu gihe Covid-19, nubwo byabaye ibintu bikomeye cyane ku bikorera.

Avuga ko bijyanye n’ivugurura ry’amasaha y’akazi, Mwambari yavuze ko mu bikorera hakenewe gushyirwaho gahunda yo gusimburana ku kazi kugira ngo bashobore kujyana na gahunda nshya y’amasaha y’akazi.

Yagize ati, “Urwego rw’abikorera rukenera gukora amasaha 24 yose, ubwo rero gahunda yo gusimburana kw’abakozi ku kazi (shifts), niyo yagombye gukoreshwa”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Buzazamuka ryari s niba umutungo wa Leta ukoreshwa nabi ukomeza gutumbagira?Ubwo abatarongezwa amerwe asubire mu isaho.

NTAGANZWA Joseph yanditse ku itariki ya: 3-05-2023  →  Musubize

Ariko nkawe uvuga mu munsi ibyo wabyizehe? Mwagiye mureka kwica ikiboneza mvugo?! Mu munsi w’umurimo cyangwa ku munsi w’umurimo. Abaye atari ikosa ry’imyandikire byaba ari ikibazo gikomeye.

Aninima yanditse ku itariki ya: 2-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka