Kongera guterana kw’inteko z’abaturage byitezweho gukemura ibibazo binyuranye

Abatuye mu Mujyi wa Kigali baratangaza ko kongera guterana kw’inteko rusange z’abaturage bigiye kubafasha kuko hakemukiramo ibibazo byabo bitandukanye, bitabasabye kujya mu buyobozi.

Bishimiye ko inteko z'abaturage zongeye guterana
Bishimiye ko inteko z’abaturage zongeye guterana

Ubusanzwe inteko z’abaturage zihuza abo mu mudugudu umwe zikaba rimwe mu cyumweru bitewe n’umunsi n’amasaha baba barihitiyemo, bakarebera hamwe ibitagenda neza mu mudugudu wabo hagamijwe kugira ngo bikosorwe, ariko by’umwihariko zigakemurirwamo bimwe mu bibazo by’abaturage biba byiganjemo amakimbirane akunda kubera mu miryango.

Mu rwego rwo kwirinda no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, inteko z’abaturage kimwe na gahunda zindi zihuriramo abantu benshi byari byarasubitswe kugira ngo ingamba zo kwirinda icyo cyorezo zirusheho kubahirizwa ariko ubwo yari mu Karere ka Gisagara, tariki 07 Nzeri 2021, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yongeye kuzitangiza.

Abatuye Umujyi wa Kigali bavuga ko kuba inteko z’abaturage zari zarahagaze, hari byinshi byari byarangiritse kuko iyo babaga bari mu nteko baganiraga bakungurana ibitekerezo, ufite ikibazo akakibaza, hanyuma inteko ikagisubiza, ariko aho zahagarikiwe byatumye abantu babura aho batangira ibibazo n’ibitekerezo bituma bihugiraho.

Mathias Niyitegeka, avuga ko kuba inteko z’abaturage zongeye gusubukurwa hari byinshi zizakemura.

Ati “Hari amakimbirane yari ariho, ayo yose azasubizwa, tuvuge nk’urugero cyane cyane ibya mituweri wasangaga buri wese avuga ati mituweri bigeze hehe, ko batubaruje ibihe bya mbere none tukaba twarategereje habuze iherezo ryabyo, ariko ubu tuzabaza ibyo bibazo twumve aho bigeze”.

Claudine Uwamariya, avuga ko hari ibibazo byinshi biri hagati y’abaturage bitari bigikemuka.

Ati “Hari ukuntu umuturage aba afitanye ikibazo na mugenzi we, umwe yamwimye inzira bigakemukira mu nteko rusange, hari abantu baba bafite ikibazo cy’ubukene nta cyiciro bafite bakabaza ikibazo cyabo bigatuma bagira icyiciro mu budehe. Mu gihugu dufite abana bavutse badafite aho bafatira irangamuntu, ariko mu nteko rusange iyo abajije ikibazo cye zibafasha gukemuka, ibyo byose rero byabuze inzira byakemukiramo, kuba rero igarutse izafasha abaturage mu bibazo byabo kandi bagerageze kubaza abayobozi ku byo batarimo kumva neza”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagunga mu Murenge wa Gikondo Akarere ka Kicukiro, Ndugu Wellars, avuga ko n’ubwo inteko z’abaturage zasubukuwe ariko baterana hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ati “Mu midugudu yanjye hazamo abantu 50, mu gihe ubusanzwe hazaga abaturage babonetse bose bo muri uwo mudugudu, impamvu haza abantu 50 n’ukugira ngo dushiremo ya ntera, ariko n’ubundi murabizi ko ahantu hateraniye abantu benshi tuba twambaye agapfukamunwa twanakarabye amazi meza n’isabune, abadashaka gukaraba amazi bagakoresha umuti wabugenewe n’ubundi ingamba zigakomeza kubahirizwa gutyo”.

Ubwo yongeraga gutangiza inteko rusange z’abaturage, Minisitiri Gatabazi, yagize ati “Covid-19 irahari, ntituzi igihe izarangirira kandi ubuzima bugomba gukomeza, kuko abaturage bagomba kwibutswa iterambere, gahunda z’ubuzima bwabo n’ibindi”.

Yongeyeho ko inteko z’abaturage zigomba gukorwa kuko ari ngombwa, ariko hagaterana abaturage bace.

Ati “Ntabwo ari ukuvuga ngo abaturage bose bagiye guhurira mu kibuga bagera kuri 300 cyangwa 500, ariko harebwa uburyo bahuza abaturage bafite ibibazo kugira ngo babikemure, aho kugira ngo babibike, kuko ibibazo ntabwo wabibika. Bikwiye gukemuka kugira ngo ababifite basubire mu buzima busanzwe”.

Inteko rusange z’abaturage hamwe n’izindi gahunda za Leta abaturage bahuriramo n’ubuyobozi bakaganira nk’umugoroba w’ababyeyi, ni zimwe muri gahunda zikemura ibibazo bitari bice by’abaturage kandi babigizemo uruhare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka