Kompanyi Jali Investment Ltd yagaragaje icyadindije iyubakwa rya Gare ya Gisenyi

Ubuyobozi bwa Jali Investment Ltd butangaza ko icyorezo cya Covid-19 cyagize uruhare mu kudindiza ibikorwa byo kubaka gare ya Gisenyi.

Gare ya Gisenyi yari yaradindiye igiye kubakwa
Gare ya Gisenyi yari yaradindiye igiye kubakwa

Muri Nzeri 2020 nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu na sosiyete y’ubucuruzi, Jali Investment, basinye amasezerano yo kubaka gare igezweho mu mujyi wa Gisenyi, igikorwa cyagombaga kumara imyaka ibiri ariko umwe washize nta gikozwe.

Mbere y’ibikorwa byo kubaka hari hateganyijwe kwimura imiryango 12 ifite ibikorwa ahazubakwa gare, ubutaka bwabo bukongerwa ku bwatanzwe n’Akarere ka Rubavu, icyakora ibikorwa uko byari biteganyijwe ntabwo byihuse nk’uko byari biteganyijwe.

Tariki ya 18 Ugushyingo 2021, ubuyobozi bwa Jali Investment nibwo bwashyikirije ingurane ingana na miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda abaturage bafite imitungo ahazubakwa gare ya Rubavu, bugatangaza ko gutinda kubishyura byatewe n’ingaruka za Covid-19.

Col Twahirwa Louis Dodo, Umuyobozi wa JALI Investment Ltd, avuga ko bizeye ko ubwo bashoboye kwishyura ingurane hasigaye gutangiza ibikorwa byo kubaka gare.

Akarere ka Rubavu gasanzwe katagira aho abagenzi bategera imodoka kuko ahakoreshwa hubatswe n’ikigo gitwara abagenzi cya KBS kigikorera mu ntara.

Gare izubakwa ahigeze gushyirwa gare n’ubundi hitwa Nyakabungo, hazaba hafite ubunini bungana na hegitare imwe, bitandukanye n’aho imodoka zitwara abagenzi zari zisanzwe zihagarara.

Col Dodo avuga ko uretse kubaka aho abagenze bategera imodoka, hazanatangirwa serivisi zitandukanye zirimo aho gushyira imodoka, ibiro by’ibigo bitwara abagenzi, uburiro, amacumbi n’inzu z’ubucuruzi.

Abafite imitungo ahazubakwa gare barishyuwe
Abafite imitungo ahazubakwa gare barishyuwe

N’ubwo Col Dodo asinya amasezerano n’ubuyobozi bw’Akarere yavugaga ko nta muturage uzahendwa kuko ubutaka bwabo buzishyurwa ku giciro kiriho, ndetse ngo abaturage bazishyurwa ibikorwa byabo ku gaciro gakwiye, mu miryango 12 ifite ibikorwa ahazubakwa gare ya Gisenyi, hari abaturage batatu batarishyurwa banze igiciro bahawe bakavuga ko bahawe ingurane idakwiye.

Uwitwa Tigana utarishyuwe, avugana na Kigali Today yagize ati "Ntabwo twigometse twanga amafaranga, ahubwo twabasabye kuduha ingurane ikwiye kuko bakoze ibarura ry’ibyishyurwa n’agaciro kabyo, natwe dukoresha iryacu. Abagenagaciro babo n’abacu barahuye baraganira kandi basanga ibipimo ni Bimwe, kuki badahuza amafaranga kandi hagenderwa ku biciro byashyizweho na Leta."

Abaturage icyenda bishyuwe ingurane bahawe miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda, mu gihe hari hateganyijwe kwishyurwa miliyari imwe na miliyoni 300 ariko hakaba hari imiryango itatu itarishyurwa.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olivier, ashimira abaturage bemeye ingurane kugira ngo ibikorwa byo kubaka gare bitangire, agasaba abatarayemera guhuza ibyavuye mu igenagaciro kugira ngo bishyurwe.

Agira ati "Bakoresheje igenagaciro ryabo rizahuzwa n’iryakozwe na Jali, ni byanga bazahuzwa baganire ariko bidakunze hazubahirizwa amategeko."

Abahawe ingurane bavuga ko bishimiye ingurane bahawe kuko batahenzwe, bakavuga ko bamwe babonye igishora bazaheraho mu kwikorera.

Abahawe ingurane basinya imbere ya Notaire
Abahawe ingurane basinya imbere ya Notaire

Ubuyobozi bwa Jali Investissement butangaza ko buzakoresha miliyari 6 na miliyoni 300 mu bikorwa byo kwimura abaturage no kubaka gare ya Gisenyi.

JALI Investment Ltd isanzwe ifite ibigo byubaka ahahagarara imodoka zitwara abagenzi, mu Rwanda ikaba imaze kugira Gare zirindwi zirimo; Muhanga, Gicumbi, Kabuga, Kayonza, Bugesera, Musanze, na Nyagatare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka