Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yanyuzwe n’uko amatora y’Abasenateri yagenze
Komisiyo y’igihugu y’Uburenganzira bwa muntu (NCHR) itangaza ko amatora y’Abasenateri aherutse kuba mu Rwanda yagenze neza kuko yubahirije ibiteganywa n’amategeko byose.

Byatangarijwe mu kiganiro abayobozi muri iyo komisiyo bagiranye n’abanyamakuru kuwa Gatanu 20 Nzeri 2019, kikaba cyari kigamije kugaragariza Abanyarwanda uko amatora y’Abasenateri yagenze, kuko iyo komisiyo yayakurikiranye kuva mu myiteguro, bigera aho gutanga kandidatire no kwiyamamaza ndetse no ku munsi nyirizina wo gutora.
Itegeko Nshinga rya Repuburika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 42, riha inshangano komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu gukurikirana uko ubwo burenganzira bwubahirizwa, ibyo ngo ikaba igomba kubikora no mu bikorwa bijyanye n’amatora.
Umuyobozi wa komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu Nirere Madeleine, avuga ko komisiyo yakurikiranye igikorwa cy’amatora kuva cyatangira, ireba ibijyanye n’ibikoresho isanga bihari kandi byarageze ahatorerwa ku gihe, akemeza ko muri rusange byagenze neza.
Agira ati “Muri rusange amatora yagenze neza kuko umutekano mbere, mu gihe cy’amatora na nyuma yayo wari uhari kuko nta mvururu zayakurikiye. Ibyo bigaragaza ko abantu banyuzwe n’uko amatora yagenze, cyane ko no mu kubarura amajwi byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’indorerezi”.
Yungamo ati “Nakwanzura mvuga ko amatora yagenze neza, ko u Rwanda rumaze kugira ubunararibonye muri demokarasi, cyane cyane mu matora yaba ay’inzego z’ibanze, ay’abadepite, ay’abasenateri n’andi. Ubwo bunararibonye kandi buri no mu bashinzwe imitegurire y’amatora”.
Uyu muyobozi ariko yagize icyo avuga ku cyo yabonye nk’imbogamizi, kijyanye n’uko hari ahabereye amatora hatoroherezaga abafite ubumuga.

Ati “Hari inyubako zikenerwa mu gihe cy’amatora zikibangamiye abafite ubumuga, ndavuga cyane cyane iza kera zifite ingazi z’abazamuka, bituma nk’abagendera ku tugare bitaborohera cyangwa abafite imbago. Tugasaba ko byakosorwa, izo nyubako nazo zigashyirwaho inzira zorohereza abafite ubumuga”.
Komisiyo ariko ngo yashimye ko abafite ubumuga bwo kutabona bari bateganyirijwe uburyo buborohereza gutora, ni ukuvuga inyandiko yabagenewe ya ‘braille’.
Nirere kandi yasabye ko abashinzwe ubukangurambaga ku bijyanye n’amatora bwakongerwa, kuko hakiri abaturage bataramenya ishingano z’urwo rwego rwatowe.
Ati “Komisiyo y’amatora yahuguye abaturage ariko hari aho twasanze no mu bari mu nteko itora badasobanukiwe iby’inzego zitorwa. Ugasanga abantu ntibazi inshingano za Sena, ndetse ntibamenye kuyitandukanya n’umutwe w’abadepite, ni ngombwa rero ko hongerwa ubukangurambaga”.
Ikindi cyagaragaye muri ayo matora nk’uko NCHR yabitangaje, ni uko mu gutanga kandidatire abagore bari bake kuko mu bakandita 63 abagore bari 21 gusa, bangana na33.6%, iyo komisiyo ikabakangurira kujya babyitabira ari benshi kugira ngo bongere uruhare rwabo mu buyobozi bw’igihugu.
Amatora y’Abasenateri yabaye kuva ku ya 16-18 Nzeri 2019, akaba yarakozwe mu byiciro bitandukanye ndetse hakaba hari n’abashyirwaho na Perezida wa Repuburika.
Inkuru zijyanye na: Sena y’u Rwanda
- Makuza Bernard wayoboraga Sena yahererekanyije ububasha na Dr. Iyamuremye Augustin wamusimbuye
- Reba amwe mu mafoto y’ingenzi y’umuhango wo kurahira kw’Abasenateri bashya
- Sena nshya yiganjemo abakuze izagendana n’urubyiruko mu kwihutisha iterambere
- Augustin Iyamuremye ni we Perezida mushya wa Sena
- Dore ibigwi by’Abasenateri 20 bagize manda ya gatatu ya Sena
- Nyirasafari Espérance wari Minisitiri w’Umuco na Siporo yagizwe Senateri
- Nkusi Juvenal na Uwamurera Salama batorewe kujya muri Sena y’u Rwanda
- Prof Niyomugabo Cyprien yinjiye muri Sena
- Umunsi wa mbere w’amatora y’Abasenateri wagenze neza – Prof Kalisa Mbanda
- Abasenateri bazahagararira intara bamaze kumenyakana
- Sena y’u Rwanda yemeje ba Ambasaderi 10 bashya
- Reba uko umuhango wo gushyingura Senateri Bishagara Kagoyire wagenze
- Perezida wa Sena yagarutse ku bigwi bya Senateri Bishagara Kagoyire
- Senateri Bishagara yasezeweho bwa nyuma (Amafoto+ Video)
- Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse yitabye Imana
Ohereza igitekerezo
|
Ndabona inyuma y’uriya mudamu handitse ngo:"Abantu bose barareshya imbere y’amategeko".Ibi byanditswe muli Constitutions hafi ya zose ku isi.Nyamara barangiza bagashyiraho irindi tegeko riha "immunity" ba Nyakubahwa.Mwumve ukuntu amategeko y’abantu avuguruzanya.Ni ryari akarengane kazavaho?Ku munsi w’imperuka,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ishyireho ubwayo nkuko Daniel 2 umurongo wa 44 havuga.
Nkuko bible ivuga ahantu henshi,Yesu niwe uzahabwa kuyobora isi yose,ayigire paradizo,abanje gukuramo abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.Ni nayo mpamvu niba dushaka kuzaba muli iyo paradizo,yasize adusabye gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana,aho kwibera mu gushaka ibyisi gusa.