Komisiyo y’Amatora yihanangirije abakandida baha amafaranga ababasinyira

Uzafatwa atanga cyangwa yakira amafaranga mu gikorwa cyo gusinyira abifuza kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika azakurikiranwa kuko icyo gikorwa gifatwa nka ruswa.

Perezida wa Komisiyo y'amatora mu Rwanda, Professor Kalisa Mbanda n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Munyaneza Charles mu kiganiro n'abanyamakuru
Perezida wa Komisiyo y’amatora mu Rwanda, Professor Kalisa Mbanda n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Munyaneza Charles mu kiganiro n’abanyamakuru

Byatangajwe na Perezida wa Komisiyo y’amatora mu Rwanda, Professor Kalisa Mbanda ubwo yahuraga n’ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki ya 25 Gicurasi 2017.

Abanyamakuru babajije perezida wa Komisiyo y’amatora niba byemewe gutanga amafaranga kuri abo bashaka ababasinyira maze abasubiza ko bitemewe.

Agira ati “Abo bantu twabahaye amabwiriza asobanutse ababuza gutanga amafaranga ku bo bashaka ko babasinyira kandi turizera ko inzego za polisi n’abashinzwe kurwanya ruswa bose babakurikirana ngo bamenye ko badakora ayo makosa.

Uwatanga ayo mafaranga kimwe n’uwayakira bose baba bijanditse mu byaha bya ruswa kandi amategeko yabahana.”

Mu kwitegura aya matora ngo abashaka kwiyamamaza ku giti cyabo basabwa kuba basinyiwe n’Abanyarwanda 600, barimo byibura 12 bakomoka muri buri karere k’u Rwanda.

Kandi ngo abantu batatu bamaze gusaba uruhusa rwo gutangira gushaka ababasinyira hirya no hino mu gihugu. Komisiyo y’amatora rero ikaba iburira abaturage bose ko bakwiye kwirinda ayo mafaranga.

Amategeko y’u Rwanda asanzwe ateganya ko uhamwe n’ibyaha byo gutanga cyangwa kwakira ruswa ahanishwa igihano cyo gufungwa hagati y’imyaka ibiri n’itanu, akanacibwa amafaranga akubye inshuro kuva kuri ebyiri kugera ku icumi agaciro k’ibyatanzwe muri ruswa.

Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru kandi umuyobozi wa Komisiyo y’amatora wari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Munyaneza Charles basobanuye aho imyiteguro igeze.

Muri rusange ngo ibikorwa byose bizatuma amatora ashoboka biri kugenda neza kandi bigeze ku gipimo cya 90% mu gihe hasigaye iminsi 75 ngo igikorwa nyirizina kibe.

Munyaneza agira ati “Amafaranga azakoreshwa twarayabonye, ubu dufite miliyari eshanu na miliyoni 200RWf, kandi Leta izatwongera andi miliyari imwe na miliyoni 400RWf mu mwaka w’ingengo y’imari uzatangira mu kwezi kwa Nyakanga.”

Abanyamkuru bari bitabiriye ikiganiro bagiranye na Komisiyo y'Amatora
Abanyamkuru bari bitabiriye ikiganiro bagiranye na Komisiyo y’Amatora

Abakandida bose hamwe bazahatana ngo bazaba bamenyekanye tariki ya 07 Nyakanga 2017, nyuma y’icyumweru batangire kwiyamamaza.

Abazaba bujuje ibisabwa baziyamamaza igihe cy’ibyumweru bitatu babisoze tariki ya 03 Kanama 2017 imbere mu Rwanda, naho ku bazaba biyamamaza cyangwa bafite ababamamaza mu bihugu byo hanze ahari Abanyarwanda bazatora, bisozwe tariki ya 02 Kanama 2017.

Amatora nyirizina azaba ku matariki ya 03 na 04 Kanama 2017 kandi ngo nibura tariki 04 Kanama 2017, saa cyenda z’amanywa Komisiyo y’Amatora izatangaza ibyavuye mu matora by’agateganyo, hanyuma mu minsi itarenze irindwi hazatangazwe burundu ibizaba byavuye mu matora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

AMATORA ni meza kuko atuma abaturage batora abo bashaka.Kandi abera ku isi hose,uretse ko mu bihugu byinshi bakora "Itekinika".
Cyokora ndasaba abantu bose ko bajya bibuka ko imana izakuraho abategetsi bose bo mu isi,igashyiraho ubutegetsi buzaba buyobowe na YESU.Bisome muli Daniel 2:44 na Ibyahishuwe 11:15.Nta matora azongera kuba mu isi nshya dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Muli iyo si,ibibazo byose bizavaho.Nyamara bakiyita abakozi b’imana.Soma Zaburi 110:5 na Ibyahishuwe 19:17,18 wumve uko imana izagenza abategetsi ku munsi w’imperuka.Birababaje kubona pastors na padiri batajya bigisha ibyo Bible ivuga,bakibanda cyane ku cyacumi,kuko ariho babona inyungu.

NKERABIGWI Israel yanditse ku itariki ya: 27-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka