Kiziguro: Basanga Perezida Kagame ari impano Imana yabihereye
Ubwo abaturage batuye mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo batangaga ibitekerezo byabo ku ihindurwa ry’Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo y’101, bavuze ko bifuza ko Perezida Kagame yakomeza kubayobora ubuziraherezo ngo kuko ngo basanga ari impano y’Imana.
Mu byo aba baturage bashingiyeho bavuga ko Perezida Kagame yakomeza kubayobora ubuziraherezo, harimo ku isonga kuba ngo yarazanye ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, abishe bagahabwa imbabazi n’abo biciye. Bityo bakaba babona Perezida Kahame ari nk’impano Imana yabihereye.
Iki gikorwa cyabereye mu Mudugudu wa Ishanti, kagari ka Agakomeye kikaba cyari kitabiriwe n’abaturage bagera ku 1500, Depite Bazatoha Adolphe wari uyoboye ibiganiro yabajije abaturage niba ntawifuza ko ingingo ya 101 itahindurwa habura n’umwe.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
muri ibi biganiro abanyarwanda bagaragarije intumwa za rubanda ko bakunda Perezida Kagame