Kirehe:Yananiwe kurera abana be ajugunya umwe mu Kagera

Nyirahabimana Clotilde, mu murenge wa Gatore ari mu rukiko rwisumbuye rwa Ngoma nyuma yo kuroha umwana we mu ruzi rw’akagera.

Tariki 7/9/2015, nibwo yatawe muri yombi na polisi ya Kirehe nyuma yo kuroha umwana we w’imfura ariko ku bw’amahirwe ntiyapfa. Uyu mugore avuga ko yatekereje kuroha umwana we w’imfura w’imyaka 8 bitewe n’ibibazo by’ubukene.

Nyirahabimana avuga ko yafashe icyemezo cyo kuroha umwana we bitewe n'ubukene
Nyirahabimana avuga ko yafashe icyemezo cyo kuroha umwana we bitewe n’ubukene

Agira ati“ kubera imibereho mibi nageze aho mba nk’imyamaswa, mfata umwanzuro wo kujya kuroha umwana wanjye w’imfura kuko yari ambangamiye, ariko maze kumuroha ngira impuhwe ndatabaza abasare baramurohora”.

Uyu mugore w’imyaka 30 y’amavuko akomoka mu karere ka Karongi, yimukiye mu Karere ka Kirehe muri 2013 n’umugabo, ariko nyuma yo kugirana amakimbirane yamutanye abana batatu b’indahekana.

Mbarushimana Claude umwe mu basare barohoye uwo mwana, avuga ko babonye umugore ushoreye umwana ku nkombe z’akagera amusunikira mu ruzi biruka bajya kumurohora, hanyuma bahamagara ubuyobozi n’abashinzwe umutekano bamugeza kwa muganga atarapfa.

Umugabo Ngendakumana ngo yaba ari we nyirabayazana yatumye uyu mwana uhagaze arohwa
Umugabo Ngendakumana ngo yaba ari we nyirabayazana yatumye uyu mwana uhagaze arohwa

Ndungutse Térèsphore umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Cyunuzi uwo mugore azanswe acumbitsemo, avuga ko nubwo yitwaza ko kujya kuroha umwana we ari ubukene atari byo, ngo nyirabayazana ashobora kuba ari umugabo w’inshoreke ye.

Ati“ Uriya mugore arangwa n’imyitwarire mibi yo kudakora kandi hari uburyo dufasha abafite ibibazo by’ubukene ariko ntitumubona aba yibereye muri gahunda zidafatika.

Akomeza agira ati “Tubona kuba yaragiye kuroha umwana we ari imipango yari afitanya n’umugabo w’Umurundi witwa Ngendakumana Prosper bamaze iminsi babana banabyarana umwana wa kane. Uwo mugabo aza mu Rwanda agenda agaruka mu buryo bunyuranyije n’amategeko”.

Agira inama abaturage, Ndungutse yongeyeho ati “Gufata umwanzuro wo kwica umwana ni ibintu bigayitse, byaba byiza kwegera ubuyobozi ukavuga ibibazo ufite bukagufasha”.

Mu gihe Nyirahabimana na Ngendakumana bari mu maboko Rukiko rwisumbuye rwa Ngoma, ngo baburanishwe ku cyaha cyo kugambira kwica, umwana aritabwaho na Polisi Sitasiyo ya Kirehe mu gihe hategerejwe umugiraneza wamufasha.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo   ( 12 )

ariko kuki aba bantu bagira imitima mibi gutya!!!uyu mubyeyi igise cyaramuriye?mumurebere ikimukwiye

ingabire Monique yanditse ku itariki ya: 15-09-2015  →  Musubize

mumureke icyonizeyeko nuko azabyicyuza.

muyomba j.damascene yanditse ku itariki ya: 15-09-2015  →  Musubize

Ahaa! Abandi Barabifuza Bakababura Akwiriye Guhanwa Arko Nanone Abo Bana Bakitabwaho

William yanditse ku itariki ya: 14-09-2015  →  Musubize

Ukuntu abandi babuze urubyaro, we arabata mu kagera koko!!! woya rwose bamuhane nkuko bikwiye wabona akabera abandi urugero.

Vanessa mutoni yanditse ku itariki ya: 14-09-2015  →  Musubize

Ariko babyara abiki badashoboye kubarera koko?, nkubwo umwana kwali innocent abazize iki? woya rwose ibi nukuba umubyeyi gito kabisa.

Jane mwiza yanditse ku itariki ya: 14-09-2015  →  Musubize

dusabe urukiko guhana abo bicanyi batagira umutima wakimuntu

Theos yanditse ku itariki ya: 14-09-2015  →  Musubize

yayaya!ariko nibiki byateye mu banyarwanda kwica kwica kweli.aba bajye babahana bihanukiriye kabisa

karinamaryo yanditse ku itariki ya: 14-09-2015  →  Musubize

Hari ababyeyi basigaye ari inyamaswa kabisa! Kwihekura?

Mutikuzi yanditse ku itariki ya: 14-09-2015  →  Musubize

aba
ndi barababuze none we arabajugu

nya!

Claire yanditse ku itariki ya: 13-09-2015  →  Musubize

mu mbabarire rwose mumpuze nuwo mwana niba akiriho.njye nemeye kuzamurera nkamubera maman mwiza. niba akiriho mwanyandikira kuri email yanjye :[email protected]

Ester yanditse ku itariki ya: 13-09-2015  →  Musubize

Uwo mugore nuwo murundi we urukiko rubakanire urubakwiriye umwana numutware

Hakundimana silas yanditse ku itariki ya: 13-09-2015  →  Musubize

Twabuze uribyara, none abababonye murabaroha. Yaba umwana wundi yamenyaga ineza wamugiriye nakamufashe

Amani zuzu yanditse ku itariki ya: 13-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka