Kirehe: Umwana wishoye mu biyobyabwenge apfa ahagaze-Mgr Kambanda
Mu birori byo gusoza Icyumweru cy’Uburezi Gaturika muri Diocese ya Kibungo, Musenyeri Antoine Kambanda,Uumushumba w’iyo Diocese yasabye ababyeyi n’abarezi kurinda abana kugira ngo bakure neza birinda ibiyobyabwenge kuko ngo umwana wabyishoyemo apfa ahagaze.
Ni mu birori byabereye muri Paruwasi Gaturika ya Rusumo kuri uyu wa 13 Kamena 2015.

Musenyeri Kambanda yavuze ko abana bishora mu biyobyabwenge bitwaza ko bibafasha mu mwigire yabo ingaruka zikaza nyuma, yihanangirije inyangabirama zigemura ibyo biyobyabwenge.
Ati “Ibiyobyabwenge ni uburozi bubi umwana agupfana ureba agapfa ahagaze. Abana babikinisha bazi ko ari agakarishyabwenge ugasanga barangiritse. Ibiyobyabwenge si abana babyigurira hari inyangabirama zibigemura zireba inyungu gusa, dufatanye rero babyeyi barezi buyobozi bwa Leta dukumire turinde abana bacu barusheho gukura neza”.
Yasabye abana kugendera mu rugero rwa Yezu abasaba kumvira abarezi n’ababyeyi kandi bitabira ishuri bakoresha neza amahirwe bahawe n’igihugu.

Yashimiye Leta igikorwa cyiza cyo kuba yarashizeho gahunda y’uko umwana wese yiga kugeza ku mashuri yisumbuye, ngo ibyo bituma uburezi bugera kuri bose.
Nk’uko byagarutsweho n’uwavuze mu izina ry’ababyeyi, ngo ireme ry’uburezi Kiriziya Gaturika itanga ryakirwa neza. Ngo biteguye kuyifasha mu gukomeza guteza uburezi imbere asaba n’abarezi gukomeza kwitanga bateza imbere uburezi.
Yasabye Leta kongera umushahara wa mwarimu no kubaka ibyumba by’amacumbi y’abarezi, asaba na Kiriziya kongera imfashanyigisho mu isomo ry’iyobokamana bakongera n’abihayimana mu bigo byamashuri.
Rusanganwa Emmanuel, umurezi wahawe igihembo cy’indashyikirwa mu kuba yaritwaye neza atsindisha abana benshi, yavuze ko byose yabigezeho kubera kubaha akazi atitaye ku mushahara muke ahembwa.

Ati “Ibanga nta rindi ni ugufata umwana nk’uwawe, abavuga ngo umushahara muke ni wo udindiza ireme ry’uburezi simbyemera, umwuga w’uburezi ni umuhamagaro kandi na Leta ntako itagira mu kuduteza imbere”.
Nzayizera Rodrigue, wari intumwa ya Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, yashimiye uruhare Kiliziya Gaturika igira mu burezi bw’u Rwanda asaba ko iryo reme rya komeza buri wese yaba umurezi yaba umubyeyi ndetse n’umwana bose bakagaragaza uruhare rwabo.
Yavuze ko Leta izakomeza gufasha abarimu kugira ngo bagire imibereho myiza. Ati“ ibikorwa bimwe byaratangiye aho mu mirenge yose hamaze kubakwa icumbi rya mwarimu, hari na gahunda ko abana babiri ba mwarimu bigira ubuntu n’ibindi bikorwa Leta yakoze nka mwarimu SACCO n’ibindi iteganya.
Insanganyamatsiko iragira iti “Ishuri ridufashe kumva ijwi ry’Imana, ridutoza ukuri, ubudahemuka no kuba inyangamugayo”.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
rubyiruko rero nkuko mubyimva mwirinde ibiyobyabwenge kuko igihugu cyacu kirabashaka muri bazima