Kirehe: Perezida Kagame yabashingiye Umwarimu SACCO ibakura ku mazina agayitse bahabwaga
Ngo mwarimu wo ha mbere yarangwaga no kwambara inkweto zamusaziyeho, zisa nabi umubonye wese akavuga ngo Gakweto arahise iyo nyito ifata abarimu bose, ariko ubu ngo abarimu bahawe agaciro na Perezida Paul Kagame wabashingiye Umwarimu sacco n’ibindi bikorwa bibafasha kwiteza imbere.
Byavuzwe n’abarimu bo mu Karere ka Kirehe ku wa 03 Kanama 2015 mu kiganiro bagiranye n’intumwa za rubanda na Inama Njyanama y’ako karere aho batangaga ibyifuzo byabo ku ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga.

Hakizamungu Emmanuel wo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Bisagara agira ati “Kera mwarimu yarasuzugurwaga bitavugwa, babona ahise ngo dore gakweto kandi koko byari byo inkweto zabahengamiragaho. Ubu mwitegereze namwe inkweto twambaye turaberewe, banywaga inzoga bita rwabitoki ubu akabyeri turakanywa, byose ni Perezida Kagame wadushyiriyeho Umwarimu SACCO dutera imbere”.
Mukakabanda Béatha, we avuga ko Perezida Kagame yakuye igihugu mu mage ahagarika Jenoside anakuraho amacakubiri cyane cyane mu mashuri, yunga Abanyarwanda. Ibi akabishingira asaba ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ihinduka bakamutora.

Akomeza agira ati “Abarezi nta gaciro twahabwaga, umuhungu w’inzererezi yumvaga yashaka umwarimukazi, muraranganye amaso mu bakobwa bari aha, ni nde muhungu wapfa kumutinyuka uko yishakiye? Byose ni Perezida Kagame ku bw’amakoperative yadushyiriyeho harimo n’umwarimu SACCO, nta manda namuha azayobore igihe cyose akiriho”.
Sindarihuga JMV, undi mwarimu, avuga ko inzira y’umusaraba yanyuzemo agana ishuri ari yo yamuteye kwandika asaba ko ingingo y’101 ihinduka. Agira ati “Uru ruhara mfite ku mutwe ni impamba nikoreraga njya ku ishuri nkora ibirometero 20, ngeze mu yisumbuye na byo biba uko. Kagame ni umubyeyi byose yabikuyeho atwegereza amashuri, nayobore ubuzima bwe bwose”.

Mu byifuzo by’abarezi 1382 bari bitabiriye inama yabahuje n’abadepite mu bagera ku 1500 bo mu Karere ka Kirehe, bose bagaragaje ko bashyigikiye ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ivugururwa bagatora Perezida Paul Kagame.
Abenshi ni abifuje ko manda kuri Perezida Kagame yavanwaho agakomeza kuyobora Abanyarwanda kugeza ubwe yishakiye ikiruhuko.
Depite Mujawamariya Berthe, Depite Rusiha Gaston na Depite Munyangeyo Théogène bakiriye ibyifuzo by’abaturage, babasezeranyije ko imyanzuro izava mu nama rusange y’Inteko Ishinga Amategeko izabageraho vuba.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
igihugu cyose cyarasirimutse bitewe nuyu musaza Paul kagame, tumutore akomeze atwiyoborere