Kirehe: Njyanama yasezereye Visi Meya muri Njyanama na Nyobozi y’akarere
Inama Njyanama y’akarere ka Kirehe yasezereye umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’imari Tihabyona Jean de Dieu muri Njyanama na Nyobozi y’akarere bitewe n’ibyaha akekwaho n’inzego z’ubutabera.
Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama idasanzwe yateranye ku gicamunsi cyo kuwa 16 Kmena 2015, aho yari iyobowe na Rwagasana Ernest Perezida wa Nyanama y’akarere ka Kirehe.

Atangaza imyanzuro y’inama Rwagasana yavuze ko Njyanama isezereye Tihabyona Jean de Dieu muri Njyanama y’akarere ku mpamvu z’ibyaha akurikiranweho.
Yagize ati “Njyanama y’akarere ifashe umwanzuro wo gusezerera Tihabyona Jean de Dieu muri Njyanama y’akarere kubyaha bikomeye akurikiranweho bihesha isura mbi urwego rw’akarere yarimo arirwo rwa Njyanama,ibyo byaha akurikiranweho bikaba ari ibya ruswa akaba afungiye muri Gereza nkuru ya Kigali 1930”.
Yakomeje avuga ko Tihabyona Jean de Dieu yasezerewe no muri Nyobozi y’akarere kuko atakiri umujyanama.

Iyo nama yafashe n’umwanzuro uvuga ko bitewe n’ibyaha byagaragaye k’umujyanama Tihabyona Jean de Dieu bya ruswa bafashe umwanzuro wo kumusezerera n’ubwo urukiko rwamugira umwere kuri icyo cyaha ngo kubera ko icyaha avugwaho bigaragara ko gitesha agaciro umujyanama wagiriwe icyizere n’abaturage.
Tihabyona Jean de Dieu aherutse gutabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano ubwo yafatirwaga mu cyuho na Polisi yakira amafaranga ibihumbi 400 y’u Rwanda.
Nk’uko byakomeje kuvugwa ko ayo mafaranga ari ruswa yatangwaga n’umwe mubahatanira isoko ryo kuvugurura inyubako yo kwakiriramo abana b’inzererezi (Transit centre) ziri mu murenge wa Nyamugari mu karere ka Kirehe, Tihabyona ahakana ko nta ruswa yigeze yakira ngo ni abatamukunda bashatse kumugusha mu ikosa akaba ngo atazi icyo bashakaga kugeraho.
Nyuma yo kubazwa na Polisi ibijyanye n’icyaha akekwaho,mu ntangiro z’uku kwezi kwa Kamena Tihabyona afunzwe by’agateganyo mu minsi 30 muri gereza nkuru ya Kigali aho ategereje gushyikirizwa inkiko.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
ibyo kuba afunzwe hanyuma yanafungurwa yagizwe umwere ntasubire Mukazi n,icyemezo gifite ibindi bikihishe inyuma. nihakorwe bwa butabera muhora murata kandi bwubahirizwe. gisa ariko mayor WA Kirehe nakomereze aho hari byinshi bibi amaze guhindura. ariko cyane cyane yibande kumitangirwe y,akazi kuko akazu muri Kirehe karakabije.
natwe turambiwe , ibikangisho bya Napoleon, ndetse mwatubarije icyo tuzira nkuko mwabajije Angelique , ubu nibura ntiduje koko. Bayobozi mutabare.
MANA UTABARE ABARENGANA ,NDETSE NO MU BITARO BYA KIREHE KUKO TUMAZE KUMVA TUREMBEJWE , N’IBITUTSI ,... BY’ABARI MURI NYOBOZI YACU, EREGA KUYOBORA SI UGUTUKANA DIRECT NI UKUBWIZA INEZA ABO WAHAYE KUYOBORA.
NIKO MAYOR SIWOWE UHORA UTUBWIRA NGO AMATEGEKO ATWEMERERA IBI KO TUBISABA NONE SE KUKI WOWE NA NJYANAMA MUFATA ICYEMEZO CY’INJIJI NGO NAHO YABA UMWERE KOKO. NAWE UZI ANATEGEKO , Rwagasana Ernest, NABO MURI KUMWE MURI NJYANAMA MURI INJIJI ZIZE(MWIBUKE UWAVUZE NGO NAHO YABA UMWERE AZABE MGR UKO BYAMUGENDEKEYE(UBAMBA ISI NTAKURURA), GUFATA ICYEMEZO NK’IKI.MENYA N’AKAVUYO KABONEKA MU Z’INDI INSTUTUTION MUZIGIRAMO URUHARE.