Kirehe: Mu myaka itatu hazaba huzuye amavuriro y’ibanze 20

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, avuga ko mu rwego rwo gufasha abaturage kubona serivisi z’ubuvuzi hafi yabo, mu myaka itarenze itatu bazaba bamaze kubaka amavuriro y’ibanze 20 azaza asanga andi 39 yari asanzwe ahari.

Ibi bitangajwe mugihe hari abaturage bo mu Murenge wa Mpanga by’umwihariko abo mu Kagari ka Bwiyorere bavuga ko ababyeyi bagorwa no kugera kwa muganga kuburyo hari abashobora kubyarira nzira kubera imiterere y’Akagari kabo.

Uwera Claudine wo mu Kagari ka Bwiyorere, Umurenge wa Mpanga avuga ko bafite ikibazo cyo kwivuza cyane ababyeyi batwite kuko kugera kwa muganga bibagora kubera umusozi bamanuka bigatuma bamwe babyarira mu nzira bataragera kwa muganga.

Yagize ati “Ababyeyi ahantu tujya ku bitaro haratugora, haramanutse cyane kubera ari ahantu h’umusozi, ababyeyi bakaba babyarira mu nzira.”
Uretse aba bifuza ivuriro ry’ibanze hari n’abamaze kwegerezwa aya mavuriro ariko akaba adakora nabo bifuza ko yashyirwamo abakozi bakabonera serivisi z’ubuzima hafi yabo.

Abaturage batanga urugero rw’ivuriro ry’ibanze rya Rubaya ridakora kuburyo abaturage bagorwa no kujya kwivuza ahandi nyamara inyubako ihari.
Umuyobozi ka Kirehe, Rangira Bruno, avuga ko mu myaka itarenze itatu bazaba bubatse andi mavuriro y’ibanze 20 aza asanga andi 39 hagamijwe kwegereza abaturage serivizi z’ubuvuzi hafi yabo badakoze ingendo ndende.

Ati “Ubundi dusanganywe Poste de sante 39 ariko mu myaka itarenze itatu tuzubaka izindi 20, ubwo turaza kureba niba twahera hano, nabwira abaturage ba Bwiyorere ko bashonje bahishiwe.”

Naho kuba hari amavuriro y’ibanze yuzuye ariko akaba adakora, uyu muyobozi avuga ko baza gukurikirana icyo kibazo, abaturage bagakurwa mu gihirahiro.
Avuga ko babanje guhangana n’ibibazo byagaragaraga m bigo nderabuzima byari bifite abakozi bacye barashakwa baraboneka ubu serivisi zikaba zigenda neza.

Amavuriro y’ibanze nayo ngo yahawe abikorera kuburyo ahari ibibazo byo kuba hari izidakora bazakurikirana bakamenya impamvu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka