Kirehe-Mu marushanwa ku miyoborere myiza barushanijwe no kuvuga icyongereza
Mu karere ka Kirehe basoje amarushanwa yitiriwe imiyoborere myiza kuri icyi cyumweru tariki ya 02/03/2013, aho batanze amanota hakamenyekana ababaye aba mbere mu marushanwa bagahabwa ibihembo kiandi bakaba bazitabira amarushanwa ku rwego rw’Intara.
Aya marushanwa yabereye ku rwego rw’akarere yatangiriye ku rwego rw’umurenge. Kuri icyi cyumeru bahuriye ku karere mu ngo bakomeze kujonjoramo abarushije abandi mu mivugo, gusiganwa ku maguru, imbyino hamwe n’indirimbo zitandukanye zose zibanda ku miyoborere myiza.

Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Kirehe Mugabo Frank yabwiye Kigali Today ko bashakaga kureba uburyo abantu batandukanye berekana impano zabo mu byiciro binyuranye kandi ngo ibi bifasha abaturage gusabana bakanasobanukirwa n’ibijyanye n’imiyoborere myiza.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko muri aya marushanwa harimo n’ayo kurushanwa kuvuga icyongereza. Muri aya marushanwa kandi inzego z’ubuyobozi ziboneraho gutanga ubutumwa kuri gahunda za leta n’iz’iterambere ndetse n’abaturage bakaganira n’abayobozi ku buryo bwo kuzishyira mu bikorwa.
Urwego rwa polisi y’igihugu mu karere ka Kirehe muri iyi gahunda y’amarushanwa muri uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza rwakanguriye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kuko biri mu bituma urubyiruko ruta umurongo ugasanga rubayeho nabi, kenshi bagateza urugomo bakaba bakomeza gukangurira abaturage gukomeza kwirinda ibiyobyabwenge.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
UBUTAHA BAZANAURUSHANWE KUVUGA IKINYARWANDA (GUTEBYA, UBUSE, GUSAKUZA, GUCA IMIGANI, KUVUGA AMAHAMBA ....) KUKO URURIMI GAKONDO NI RWO MUSINGI W’UMUCO