Kirehe: Menya ibanga bakoresheje kugira ngo bese umuhigo wa Mituweli

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buvuga ko gukorera mu bimina, byabafashije kwesa umuhigo w’ubwisungane mu kwivuza, kuko abaturage bagenda bizigamira amafaranga uko bishoboye kugeza basoje kwishyurira umuryango wose.

Umurenge wa Mushikiri wabanjirije indi yose kwesa umuhigo wa Mituweli wahawe ishimwe
Umurenge wa Mushikiri wabanjirije indi yose kwesa umuhigo wa Mituweli wahawe ishimwe

Imibare yo ku wa 11 Ukwakira 2023, igaragaza ko mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Kirehe kari imbere y’utundi mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza n’ikigereranyo cya 90.8%, aho Imirenge ya Mushikiri na Mpanga yo abaturage bose bamaze kwishyura 100%.

Mu yindi Mirenge abaturage bitabiriye kwishyura ubwisungane mu kwivuza kurusha indi ni uwa Mukama mu Karere ka Nyagatare, na wo bishyuye 100% ndetse n’uwa Shyara mu Karere ka Bugesera ahamaze kwishyura abaturage bangana na 99.1%.

Imirenge abaturage bataritabira neza kwishyura mituweri ni Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, Nyamata muri Bugesera na Nyagatare muri Nyagatare.

Muri rusange ikigereranyo cy’abamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza mu Ntara y’Iburasirazuba ni 72.2%, mu gihe Uturere tuza mu myanya ya mbere ari Kirehe na 90.8%, Ngoma na 83.4% na Nyagatare igeze kuri 78.4%, hagaheruka Akarere ka Kayonza kari kuri 70.5%.

Bamwe mu bakuru b’Imidugudu mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Mushikiri wabanjirije indi mu Ntara yose kwesa uyu muhigo, bavuga ko kugira ngo babigereho byatewe no kwibumbira mu bimina, aho umuturage yagendaga yizigamira buri cyumweru amafaranga macye abashije.

Ikindi ngo abafite amikoro macye bagiye bunganirwa na bagenzi babo, kugira ngo nabo badasigara inyuma bakazagorwa no kwivuza.

Umwe ati “Twatangiye kare twizigamira mu bimina, ariko nanone n’abandi batabirimo tubashishikariza kubigana bakajya batanga macye macye, kuko kuyabonera rimwe biba bigoranye ku kiciro cya nyuma, ariko tubona babandi batishoboye bigaragara ko batakwibonera umusanzu haboneka abantu b’Intore bakusanya amafaranga barabishyurira.”

Binyuze muri ibi bimina kandi, mu Midugudu myinshi yo mu Murenge wa Mushikiri, abaturage batangiye gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza umwaka wa 2024/2025.

Abakuru b’Imidugudu bavuga ko kugira ngo uyu muhigo bawugereho, biterwa n’uko abaturage ubwabo bamaze kumenya akamaro ko kugira ubwisungane mu kwivuza.

Ikindi ariko ngo ubu amatorero n’amadini na yo asigaye agira uruhare runini mu gufasha abayoboke babo cyane abatishoboye, bakabishyurira imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG (Rtd), Emmanuel K. Gasana, yashimiye abaturage bamaze kumenya akamaro ka Mituweli, abasaba ariko gusangiza abo mu yindi Mirenge n’Uturere ibanga bakoresha kugira ngo nabo bajye bishyurira ku gihe.

Yabasabye ariko nanone kubaka umuryango uzira amakimbirane, kurwanya no kwirinda ibyaha, kugira Umudugudu uzira icyaha, kwirinda urugomo no kugira isuku n’isukura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka