Kirehe: ‘Izihirwe kibondo’ yitezweho kurandura bwaki n’igwingira mu bana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buvuga ko ubukangurambaga ‘Izihirwe kibondo’ buzamara iminsi 30, bwitezweho kurandura ikibazo cya bwaki n’ingwingira mu bana.

Abagize umuryango basabwa uruhare mu kurandura igwingira no kurwaza bwaki
Abagize umuryango basabwa uruhare mu kurandura igwingira no kurwaza bwaki

Ni ibyatangajwe ku wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023, ubwo hatangizwaga ubwo bukangurambaga, bugamije kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukandayisenga Janvière, avuga ko ubu bukangurambaga buzamara iminsi 30, aho kuba icyumweru nk’ubundi bwari busanzwe bukorwa.

Avuga ko ikigamijwe ari ukumenya imiterere y’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana, no kumenya Umurenge cyangwa zone ifite ikibazo cyihariye, aho hantu hitabweho by’umwihariko.

Ati “Hagamijwe kumenya ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ku buryo muri iyo minsi ibyo bikorwa byose bizaba byarangiye, dufite imibare ifatika mu rwego rwo kumenya ni uwuhe Murenge ufite ikibazo cyihariye, ni ikihe Kigo Nderabuzima. Ubwo aho hantu ni ukuhitaho, haba mu kurwaza aba bana haba mu gushaka ubundi buryo bwo kubitaho tubasura, tubaganiriza, dukorayo ibiganiro byimbitse ndetse tureba ibibazo bafite urugo ku rundi ku ngo zagaragaweho ibibazo.”

Avuga ko nyuma y’iyi minsi 30 hamaze kuboneka umubare w’abana bafite ibibazo, hazakorwa isuzuma kuri buri mwana harebwa impamvu zatumye arwara bwaki, hanyuma hashakwe umuti wo kuvura icyo kibazo.

Ibi bizakorwa n’inzego z’ibanze kuva ku Mudugudu kugera ku rwego rw’Akarere, ku bufatanye bw’Ibitaro by’Akarere ka Kirehe, Ibigo Nderabuzima, abajyanama b’ubuzima, abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, abagize inama y’Igihugu y’abagore n’iy’urubyiruko.

Aba bose bakazafatanya mu bukangurambaga no gufasha mu gupima abana.

Visi meya, Mukandayisenga avuga ko iminsi 30 bazibanda mu gupima abana imirire mibi
Visi meya, Mukandayisenga avuga ko iminsi 30 bazibanda mu gupima abana imirire mibi

Umwaka wa 2022, Akarere ka Kirehe kari kuri 32% ku igwingira mu bana, ari nayo mpamvu iki kibazo cyahagurukiwe kugira ngo harebwe ikibitera, ariko no kumenya neza niba koko uyu mubare ari wo hanafatwe ingamba zo kugabanya uyu mubare.

Agira ati “Umwaka ushize twari dufite 32% mu igwingira, ikaba ari nayo mpamvu twahagurukiye iki kibazo kugira ngo turebe ngo biterwa n’iki, ubundi mu by’ukuri iyo 32% turayifite koko? Niba ihari tugiye gukora iki kugira ngo tuyigabanye, cyane ko uyu mwaka dusabwa 24.5%.”

Naho ku bijyanye n’imirire mibi, uyu munsi ngo hari abana batarenga 30 ariko nabwo hakazarebwa niba koko uwo mubare ari wo bakitabwaho mu gihe cy’ukwezi bakaba bakize.

Ababyeyi bakaba basabwe kuba ku isonga mu kurwanya imirire mibi, kuko uruhare rwabagize umuryango rudahari, nta musaruro byatanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka