Kirehe: Icyumweru cy’Umujyanama cyitezweho gukemura ibibazo bibangamiye umuryango

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, avuga ko icyumweru cy’Umujyanama cyateguwe hagamijwe kwegera abaturage no gukemura ibibazo bibangamiye cyane iby’ihohoterwa n’amakimbirane mu miryango, ndetse n’icy’abangavu baterwa inda ariko no kumenyekanisha Abajyanama, kugira ngo abaturage bajye babifashisha mu bibazo bitandukanye.

Ku wa kabiri Abajyanama bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Gahara mu Nteko
Ku wa kabiri Abajyanama bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Gahara mu Nteko

Iki cyumweru cyatangiye ku wa Mbere tariki ya 20 Werurwe 2023, kikazasozwa ku wa Gatanu tariki ya 24 Werurwe 2023.

Cyahurijwemo abajyanama mu nama njyanama y’Akarere, ab’Imirenge ndetse n’ab’Utugari hagamijwe kureba uruhare rwabo mu baturage, haba mu gukemura ibibazo byabo cyangwa kumva ibitekerezo byabo bigomba kugezwa mu nzego bireba.

Ati “Inama njyanama y’Akarere niyo ifata imyanzuro itanga umurongo w’Akarere nko kwemeza ingengo y’imari n’ibindi bikorwa binini, naho ku Mirenge bagafasha mu gukemura ibibazo by’abaturage no kubavuganira mu gihe abo ku rwego rw’Akagari bareba ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye, bagafasha Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu bikorwa bitandukanye.”

Ubusanzwe ngo iki cyumweru cy’umujyanama gikorwa buri mwaka, ariko kikaba cyari kimaze imyaka kitaba kubera ingamba zo guhangana na COVID-19.

Icy’uyu mwaka ngo kizibanda ku gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye abaturage, hagamijwe ko baba mu muryango utekanye kandi uteye imbere.

Agira ati “Harimo kumvwa ibitekerezo by’abaturage ariko hakabaho no gufatanya gukemura ibibazo by’abaturage bijyanye n’ihohoterwa, amakimbirane mu miryango ndetse n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu.”

Abajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere ka Kirehe bari mu cyumweru cy'umujyanama
Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Kirehe bari mu cyumweru cy’umujyanama

Ikindi ariko ngo ni n’umwanya wo kugaragaza uruhare rw’abajyanama mu kindi gihe cyose, atari mu cyumweru cyabahariwe kugira ngo abaturage bajye babifashisha mu nzego zitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka