Kirehe: Bizihije umunsi w’umurimo bashimira abakozi bitwaye neza
Kimwe n’ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gicurasi 2014 abakozi b’akarere ka Kirehe bifatanije mu kwishimira ibyo bagezeho mu birori byaranzwe n’ibiganiro bitandukanye n’ubusabane.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Murayire Protais, yasabye abakozi kurushaho gutanga serivise nziza kandi zihuse kuko ari byo bibahesha agaciro,akaba yabibukije ko bagomba gukomeza kwita ku bijyanye n’imihigo kuko aribyo bituma umukozi agaragaraza ko yakoze akazi ke neza no gutanga serivise uko bikwiye.
Umukozi ushinzwe ibijyanye n’imibereho y’abaturage mu karere ka Kirehe Habineza Didas ni we watangajwe ko yitwaye neza aho bamwemereye kuzamuha telephone igezweho yo mu bwoko bwa SMART PHONE mu rwego rwo kugira ngo akomeze akore akazi ke neza.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yavuze ko muri rusange mu kazi ka buri munsi mu karere ka Kirehe ahagaragaye gutanga serivise nziza ari mu bajyanama mu by’amategeko kuko aribo barushije abantu banshi gutanga serivise nziza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Kirehe, Zikama Eric, yashimiye abakozi bagenzi be mu buryo bitanga mu kazi kabo ka buri munsi mu rwegoi rwo kuzuza inshingano zabo.
Nzabonimpa Fidele ni umukozi ushinzwe ubugenzuzi bw’umurimo mu karere, yavuze ku mateka y’umunsi w’umurimo anagaragaza ko umurimo ukorwa hagamijwe guteza imbere umukozi n’umukoresha.
Umunsi mukuru mpuzamahanga w’umurimo watangiye igihe inganda zagendaga ziyongera mu kinyejana cya 19 uko kwiyongera kwagendanaga n’inyota yo gushaka inyungu y’ikirenga, kwatumye abakozi bategekwa gukora hatubahirijwe uburenganzira bwa muntu, ibi bikaba aribyo bituma habaho umunsi mukuru w’umurimo mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bw’abakozi no guharanira icyatuma bishimira umurimo kuko aribyo bituma batanga umusaruro.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|