Kirehe: Barishimira ko imbuto bacuruza zitazongera kwangirika
Abacururiza mu isoko rishya rya Rutonde mu Murenge wa Kirehe Akarere ka Kirehe barishimira ko imbuto n’imboga bacuruza zitazongera kwangirika kubera kubakirwa isoko n’icyumba kizikonjesha.
Babitangaje kuri uyu wa 01 Kanama 2024, ubwo umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ikirere kandi bubungabunga ibidukikije, urimo gushyirwa mu bikorwa n’ikigo mpuzamahanga giteza imbere ibiti bivangwa n’imyaka ku isi (ICRAF), ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (RAB), n’ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda gishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’umutungo kamera (UR CoEB) wabashyikiriza isoko rito wabubakiye ndetse n’icyumba gikonjesha imbuto n’imboga
Umwe mu bacuruzi, Vestine Mizero, avuga ko mbere bacururizaga ku karubanda ahantu hasi ku buryo n’ibicuruzwa byabo byangirikaga kubera izuba.
Ati “Turashima Perezida wacu wadukuye ku karubanda, igitoki cyamaraga kabiri ku zuba kikaba kirumye, waranguraga imboga z’amafaranga 10,000 ugacuruza iza 1,000 ugahomba 9,000 ariko ubu dufite firigo ntibicyangirika.”
Mugenzi we Murekatete Apollinarie, avuga ko iri soko ryabafashije byinshi kuko bavuye ku zuba kandi n’ibicuruzwa byabo bikaba bitacyangirika.
Avuga ko hari igihe batinyaga kurangura kubera gutinya ko ibicuruzwa byabo byangirika. Yagize ati “Mbere twatinyaga kurangura imboga n’imbuto kubera kotswa n’izuba bikangirika bikadutera igihombo. Ariko ubu imbuto n’imboga zishobora kumara icyumweru muri filigo zitarangirika.”
Umuyobozi wa ICRAF mu Rwanda, Dr. Athanase Mukurarinda, avuga ko batangiye bakangurira abaturage gutera ibiti ariko cyane cyane iby’imbuto ziribwa.
Zimaze kuboneka rero ngo bahisemo no kubakira abaturage isoko kugira ngo babone aho bazicururiza kandi mu buryo bwiza bubarinda igihombo.
Agira ati “Twasanze rero kubaka isoko gusa bidahagije dushyiramo n’icyuma gikonjesha kuko imbuto zibora vuba kuko iyo zisaruwe uyu munsi ntizigurwe ako kanya bucya zaboze ubwo umuguzi akaza agatanga amafaranga y’intica ntikize.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, avuga ko uretse kuba abaturage babonye aho bacururiza kandi n’ibicuruzwa byabo bikaba bitazangirika ngo iri soko rizanafasha abakoresha umuhanda Kayonza-Rusumo kubona aho bahahira.
Yagize ati “Abahinzi babonye aho bacuruza umusaruro wabo ariko n’abandi bakoresha uyu muhanda munini wa Kayonza-Rusumo babonye aho bagurira mu gihe bakoresha uyu muhanda.”
Iri soko rito rya Rutonde ryuzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 47 harimo n’icyuma gikonjesha, rikaba rifite ubushobozi bwo kwakira abacuruzi 65.
Ohereza igitekerezo
|
Mwakoze cyane
Gusa twabasabagako ibikorwaremezo mushyiraho rwose mwajya mubikurikirana bikareka kwangirika bidatinze.
Urugero amazi mwaduhaye mu karere rwose duheruka AYATEKE STAR COMPANY LTD bakora installation ariko umwaka n’igice birashize ayo mazi tutazi iyo mwayajyanye.
Biratangaje ndetse birababaje kubona imihanda ishamikiye ku muhanda wa kaburimbo hariho metero 20 zigiye ziriho kaburimbo nk’uburyo bwo kujijisha mu isubireho rwose mwoye gushaka kugaragaza imitating byo.
Umuhanda ujya mu nkambi wakagombye kwitabwaho cyane ko umufatanyabikorwa UNHCR yemeye gutanga 80% by’ingengo y’imari. Habura iki koko?
Murebe amashanyarazi muri Kirehe ituriye urugomero rwa Rusumo kuba bafite umuriro mucye ni ikibazo rwose. Ndabinginze mwite ku byo mbabwiye