Kirehe: Barifuza impinduka zijyanye n’imisanzu ya Ejo Heza

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kirehe, barifuza ko imitangire n’imyakirire y’imisanzu ya Ejo Heza yahinduka, uwishyura akajya akatwa ku kintu yaguze cyangwa kuri serivisi zisaba kwishyura kuko byatuma buri wese yitabira cyane ko guteganyiriza ahazaz ntacyo wabinganya.

Umuturage wo mu Murenge wa Nyarubuye, Akagari ka Nyarutunga, Umudugudu wa Rutunga, Bagaragaza Innocent, avuga ko mu rwego rwo gushyira abantu benshi muri gahunda ya Ejo Heza, abaturage bajya boroherezwa kuyishyura kandi mu buryo bunoze kurusha ubwakoreshwaga.

Ati “Jye numva nk’uko Rwanda Revenue ishishikariza abacuruzi gutanga inyemezabwishyu za EBM, umuntu uguze igicuruzwa akajya yongeraho andi mafaranga ajya muri Ejo Heza, Rwanda Revenue igatwara ayayo andi ikayohereza muri Ejo Heza.”

Avuga ko ibi byafasha cyane kuko buri muturarwanda wese atunzwe no guhaha haba ibiribwa cyangwa ibindi bintu akenera mu buzima.

Ubundi buryo abona bwakoroha kandi abantu benshi bakajya muri Ejo heza ni ukongeraho amafaranga macye ku bicuruzwa runaka ariko umuturage akajya amenyeshwa ko ayiyongeraho ari ubwiteganyirize bwe nabyo byafasha cyane.

Nanone ngo hari amakosa abantu bayafatiwemo bacibwa amande, akifuza ko muri ayo mande abantu bacibwa hajya hiyongeraho amafaranga ajya mu bwizigame bw’uwaciwe amande.

Yagize ati “Amande ducibwa twakoze amakosa, yenda amande ya 5,000 bakongeraho 2,000, bigahuzwa mu buryo bwikoranabuhanga kuburyo ayo 2,000 ahita ajya ku bwizigame bwawe, watanga Ejo Heza, utazi ko ubikoze kandi bikazakugirira akamaro ugeze mu zabukuru.”

Gusa kugeza ubu amabwiriza agenga ejo heza avuga ko umuntu wizigamira, abikora ku bushake bwe ndetse agatanga n’amafaranga yumva amunogeye n’igihe ashaka akaba aricyo ayatangamo kandi akanyuza umusanzu we kuri telefone igendanwa cyangwa mu bigo by’imari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Njye ndabona iyo nkuru wanditse wowe bwana Sebasaza G Emmanuel utarukwiye no kwirirwa uyandika kuko ntacyo imaze nigute umuturajye wasanga utaranarenze primary Aba umu analyst wo kugena uko abenegihugu bagomba kubaho shaka Aba Economists bakuganirire ku kwizigamira niba Ari ukwizigamira ntago njye nkumu Economist numva ko Ari itegeko kukwizigamira muri icyo kigega kuburyo buri wese nufite ukundi yiteganyiriza cyangwa yizigamira yakwakwa ibyo atapanze binyuze mukuzamura ibiciro nubundi bihanitse cyangwa ubundi buryo ubwo aribwo bwose butuma umuntu akoreshwa ibyo atapanze

Nyakarundi yanditse ku itariki ya: 14-02-2023  →  Musubize

Gahunda Leta igeza ku banyarwanda ni nziza

wibuke gahunda yo kwambara inkweto cyangwa guca amazu ya Nyakatsi ukuntu abantu bamwe bayirwanyije ngo barabangamiwe ariko ubu buri wese arishimye

Schados yanditse ku itariki ya: 16-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka