Kirehe: Bamennye litiro zirenga 2,000 z’amoko atandukanye y’inzoga zitemewe

Mu Karere ka Kirehe bamennye litiro 2,036 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zafatiwe mu baturage, Polisi y’u Rwanda ikaba yarazifashe mu gihe cy’amezi ane, zafatirwa mu mirenge ya Kirehe na Kigina.

Inzonga zafashwe ni izo mu bwoko bwa Gubwaneza, Bonne chance, Ubuzima ntabwo, Imanzi, Gikundiro Tangawizi n’ikinyobwa kitwa Isano Ginger. Izi nzoga zamenwe ubwo hari hamaze gukorwa umuganda rusange, ku wa Mbere tariki ya 03 Mutarama 2022.

Igikorwa cyo kumena izo nzoga cyabereye mu Murenge wa Kirehe mu Kagari ka Nyibikokora, Umudugudu wa Bwiza, zamenwe nyuma y’umuganda rusange wari witabiriwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake bagera muri 50 bo mu mirenge ya Kirehe na Kigina, aho bateye ibiti 7,000 bikikije ahari ibiro by’Akarere ka Kirehe mu rwego rwo kurengera ibidukikije.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira, yibukije abaturage ingaruka zituruka ku nzoga zitujuje ubuziranenge.

Yagize ati “Muri iki gihe murimo kumva ingaruka zituruka ku kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge ku buzima bwa muntu, kuko hari abahaburira ubuzima. Ni uruhare rwa buri muntu kugira ngo turwanye izo nzoga zicike mu muryango nyarwanda, byose bizagerwaho binyuze mu gutanga amakuru, aho tuzibonye hose zikorwa cyangwa zicuruzwa.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kirehe, SP Jean Berchmans Dusengimana, yasabye abaturage kwirinda kunywa izo nzoga zitujuje ubuziranenge.

Yagize ati “Turabakangurira kujya mubanza kwitondera inzoga mugiye kunywa, mukabanza kureba ko zujuje ubuziranenge, ko zitarengeje igihe ndetse munarebe ko zujuje amabwiriza y’ubuziranenge. Ibi bizabafasha kwirinda ingaruka zagira ku buzima bwanyu ndetse no kwirinda ibyaha bikorwa biturutse ku businzi bw’izo nzoga.”

Yakomeje ashimira urubyiruko rw’abakorerabushake ku ruhare rwabo mu guteza imbere abaturage, abasaba gukomeza kwibanda ku gukumira ibyaha bitaraba. Yabashimiye uruhare rwabo bakomeza kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19, abakangurira gukomeza ubukangurambaga mu baturage babashishikariza kwikingiza icyo cyorezo mu rwego rwo kwirinda ingaruka zigiturukaho.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka