Kirehe: Bamaze imyaka icyenda bategereje ingurane y’ubutaka bwabo

Abaturage 22 bo mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe, ahubatswe icyuzi cya Cyunuzi cyororerwamo amafi, bavuga ko bamaze imyaka icyenda bishyuza ingurane y’ubutaka bwabo bwarengewe n’amazi y’icyo cyuzi ariko amaso yaheze mu kirere.

Ubuyobozi bw'umurenge bwagiye bubasabira kwishyurwa ariko ntibyakorwa
Ubuyobozi bw’umurenge bwagiye bubasabira kwishyurwa ariko ntibyakorwa

Icyo cyuzi cyubatswe ku nkunga y’umushinga wahakoreraga wa Kwamp muri 2011, hakaba hari bamwe babaruriwe ibyabo mbere bishyuwe, na ho abo 22 ubutaka bwabo n’ibyari biriho ngo byarengewe nyuma uko amazi yagendaga yiyongera, bahera icyo gihe basaba kwishyurwa none na n’ubu barahebye.

Umwe mu bafite icyo kibazo, Nduwayo Manasseh, avuga ko ikibazo cyabo cyaheze ku rwego rw’akarere kuko rutigeze rubasubiza.

Ati “Ikibazo cyacu kirazwi mu kagari no mu Murenge wa Mushikiri kuko wandikiye akarere udusabira kwishyurwa ntibyakorwa, icyuzi kiratahwa ndetse umushinga urinda urangira tutishyuwe. Twakomeje kujya ku karere kwibutsa ikibazo cyacu ariko birananirana”.

Ati “Muri 2017, ushinzwe ubuhinzi n’ushinzwe ubutaka baraje batubaza ibyacu byangirijwe turabibabwira barandika hanyuma turasinya, batubwira ko tuzishyurwa ntibyakorwa. Nyuma yaho baraje bafata ubundi butaka bwa metero 30 uvuye aho icyuzi cyageraga icyakora aho baratwishyuye, ariko ibya mbere na n’ubu turacyategereje”.

Undi wagizweho ingaruka n’icyo kibazo ni Uwimana Bernadette, umukecuru w’imyaka 60, avuga ko hangirikiye imyaka ye myinshi bimuteza igihombo n’ubukene.

Ati “Harengewe mfitemo ibigori, ibishyimbo n’urubingo none byose byarangiritse ndahomba kandi ntawe utubwira igihe tuzishyurirwa.

Imyaka y'abo baturage yangijwe ubwo amazi y'icyuzi cya Cyunuzi cyuzuraga (Ifoto: internet)
Imyaka y’abo baturage yangijwe ubwo amazi y’icyuzi cya Cyunuzi cyuzuraga (Ifoto: internet)

Nahezaga imifuka itandatu y’ibishyimbo, ndebye nsanga narahombye imyaka y’ibihumbi nka 500, dukeneye kurenganurwa natwe tukishyurwa nibura iyo myaka kuko byadusigiye ubukene, cyane ko nta handi ngira mpinga”.

Abo baturage bavuga ko abayobozi batandukanye bageze ahari icyo cyuzi berekwa ubutaka bwarengewe, bakabizeza kwishyurwa bidatinze ariko ntibikorwe, cyane ko n’ababaruye ibyabo byangiritse batigeze bababwira agaciro kabyo nubwo basinye.

Ibyangombwa by’ubutaka bimaze imyaka ine ku karere

Abo baturage kimwe n’abandi bose icyo cyuzi cyarengeye ibikorwa byabo, bavuga ko kuva muri 2017 ibyangombwa by’ubutaka bwabo byajyanywe ku karere ngo hakurweho ubwo icyo cyuzi cyarengeye, ariko kuva icyo gihe ngo ntibarabisubizwa bikabagiraho ingaruka, nk’uko Mvukiyehe Bernard abisobanura.

Ati “Badukoresheje inama batubwira ko ubutaka bwarengewe n’amazi butakiri ubwacu, batwaka ibyangombwa ngo bajye kubihindura hajyeho ubwo dusigaranye.

Kuva icyo gihe turi aho nta cyangombwa cy’ubutaka dufite, turabaza bakavuga ko bazabiduha. Ubu sinashobora kwaka inguzanyo muri SACCO ngo niteze mbere ntafite icyo cyangombwa, turasaba kurenganurwa”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerald, we ntiyemeranya n’abo baturage kuko ngo icyo kibazo cy’abavuga ko batishyuwe cyakemutse.

Ati “Icyo cyuzi cyubatswe na Kwamp muri 2011, ariko abantu bose ubutaka bwabo bwagendeye muri icyo gikorwa bahawe ingurane n’inyandiko bikubiyemo zirahari. Icyakora ubwo hari abavuga ko hari imyaka yabo yari iri kuri ubwo butaka bazaza tugasuzuma ukuri kwabyo”.

Ku rundi ruhande, abanyamabanga nshingwabikorwa basimburanye ku buyobozi bw’Umurenge wa Mushikiri, hari inzandiko bandikiye akarere ka Kirehe bahamya ko abo baturage batahawe ingurane, babasabira ko na bo bafashwa.

Urwandiko rwa kabiri
Urwandiko rwa kabiri

Urwandiko rwa mbere rwandikiwe akarere ku ya 9 Nyakanga 2012, rukaba rwarashyizweho umukono n’uwayoboraga uwo murenge icyo gihe, Karambizi Alphonse, na ho ku ya 20 Kamena 2016, uwawuyoboraga ari we Mahoro Maurice yandikira akarere akibutsa gukurikirana ikibazo cy’imyaka y’abo baturage yarengewe n’amazi bityo na bo bakishyurwa, gusa ngo ntibyakozwe.

Ku kijyanye n’uko hari abaturage bavuga ko ibyangombwa byabo bimaze igihe kinini ku karere kandi baba babikeneye, uwo muyobozi agira ati “n’ubundi ubutaka bwagiye bugomba kuvanwa ku byangombwa byabo, turabisuzuma rero turebe niba koko bitarakozwe tubafashe bahabwe ibyangombwa byabo”.

Abo baturage bavuga ko bababazwa no guhora basiragira ku karere bajya kwishyuza ibyabo, mu gihe uwo mwanya bawukoresha mu yindi mirimo iteza imbere imiryango yabo, bakifuza ko ababishinzwe babakemurira ikibazo kuko kimaze imyaka myinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka