Kirehe: Ba Gitifu b’utugari bahawe moto biyemeza kunoza serivisi batanga
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 29 bo mu Karere ka Kirehe, batangaza ko moto bahawe zizabafasha kunoza akazi kabo neza, umuturage agahabwa serivisi ku gihe.
Iki gikorwa cyabaye tariki 28 Ukuboza 2022, moto zihabwa Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 29 abandi 31 bakazazihabwa muri Mutarama 2023.
Ndayambaje Vincent Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kiyanzi, avuga ko moto ari igisubizo kuri bo, kuko bazajya bagerera ku kazi igihe bikabafasha gutanga servisi nziza ku muturage.
Ati “Ntabwo tuzakererwa kuko nta rwitwazo dufite kuko ntiwaba ufite moto ngo uvuge ko utagereye ku kazi igihe. Ikindi moto zizadufasha harimo kubasha kugera mu midugudu yose igize aka kagari kugira ngo turebe uko umutekano w’abaturage umeze, niba n’amarondo akorwa neza uko bikwiye”.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yasabye aba bayobozi bahawe moto kuzikoresha batanga serivisi nziza ku baturage.
Ati “Kuba Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bahawe moto bisobanuye ko gusanga umuturage aho ari agakemurirwa ikibazo ariyo ntego, ndasaba abazihawe kugaragaza impinduka”.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko Inama Njyanama ariyo yatoye umwanzuro wo gushyigikira icyemezo cyo guha aba bayobozi moto, nk’inyoroshyangendo yabafasha kurushaho gutanga serivisi inoze ku baturage.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa banzwe bahabwa amafaranga y’urugendo angana n’ibihumbi 30Frw, kubera izi moto bahawe yazamuwe agera ku bihumbi 55 Frw kugira ngo bibafashe kuzishyura.
Meya Rangira yavuze ko mu ivugurura ritaha ry’ingengo y’imari, aya mafaranga azongerwa kugira ngo aba bahawe moto babashe kubona lisansi yo gukoresha.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|