Kirehe: Abanyereje amafaranga ya MUSA bahawe amasaha 24 bakaba bayagaruye

Abayobozi banyereje amafaranga y’imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza (MUSA) mu murenge wa Gahara mu karere ka Kirehe bahawe amasaha 24 ngo babe bayagejeje kuri konti ashyirwaho.

Hari mu nama y’umutekano yaguye y’umurenge wa Gahara yateranye kuri uyu wa kabiri tariki 04/11/2014 yibanze ku ngingo zijyanye n’ubuzima bw’abaturage cyane cyane kuri gahunda ya MUSA ikomeje kudindira muri uwo murenge.

Mu gihe umurenge wa Gahara ariwo wabaye uwa mbere mu mihigo y’umwaka ushize wa 2013 unahabwa igikombe cyo kwitabira MUSA, ubu uwo murenge uhagaze ku mwanya wa nyuma mu Karere ka Kirehe.

Abaturage babajwe n'inyerezwa ry'imisanzu mu bwisungane mu kwivuza baba batanze.
Abaturage babajwe n’inyerezwa ry’imisanzu mu bwisungane mu kwivuza baba batanze.

Idindira ry’iyo gahunda ryatewe na bamwe mu bayobozi b’ibibina n’ab’imidugudu bagiye bakira amafaranga y’abaturage bakayakoresha mu nyungu zabo. Abaturage bagaragaje agahinda bafite ko kuba bativuza bakarembera mu rugo kandi bararishye amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.

Umugore witwa Nyirashema yavuze ko yarwaje abana akabura uko abavuza kandi yararishye MUSA ahaye amafaranga umuyobozi w’umudugudu witwa Munyemana.

Yagize ati “nayahaye umuyobozi w’umudugudu witwa Munyemana ambeshya ko yayatanze kuri Sacco ngiye kwiyandikishya ku gatabo bambwira ko amafaranga atatanzwe kandi mfite abana barwaye ubu byandenze kandi hashize amezi abiri nyatanze”.

Si uyu mugore gusa kuko hari n’abandi baturage bagaragaje ko amafaranga ya MUSA batanga atagera kuri konti ya Sacco ngo bakorerwe amakarita, bituma bativuza bakarwarira mu rugo.

Umuyobozi w'akarere yahaye abayobozi banyereje amafaranga ya MUSA amasaha 24 ngo babe bayagaruye bitaba ibyo bagakurikiranwa.
Umuyobozi w’akarere yahaye abayobozi banyereje amafaranga ya MUSA amasaha 24 ngo babe bayagaruye bitaba ibyo bagakurikiranwa.

Nyuma yo kumva ibibazo abaturage bafite byo gutanga amafaranga ya MUSA abayobozi b’ibibina n’abayobozi b’imidugudu ntibayageze kuri Sacco ngo bakorerwe amakarita ya MUSA, Tihabyona Jean de Dieu, umuyobozi w’akarere ka Kirehe w’agateganyo yatanze amasaha 24 yo kuba abayobozi bagejeje ayo mafaranga kuri konti batabikora bagafatirwa ibyemezo.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka