Kirehe: Abakirisitu barashinja Pasiteri gusenya urusengero agamije kugurisha amabati

Abakirisitu basengera mu rusengero rw’Ababatisita (IEBER) rwubatse mu Kagari ka Rugoma mu Murenge wa Nasho, Akarere ka Kirehe, ku wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2020, bazindukiye mu gisa n’imyigaragambyo, babuza Pasiteri gusenya urusengero bahoze basengeramo.

Abaturage babujije Pasiteri gusenya urusengero
Abaturage babujije Pasiteri gusenya urusengero

Urwo ni urusengero rushaje abakirisitu bahoze basengeramo, Pasitoro akaba yarashakaga kurusenya avuga ko rushobora guteza impanuka, dore ko ruri mu zahagaritswe na Leta kubera kutuzuza ibisabwa ngo rwemererwe gusengerwamo.

Ni amakimbirane yabaye ku wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2020, ubwo Pasiteri yazanaga abafundi ngo basambure amabati y’urwo rusengero, nyuma y’uko Leta isabye uwo mu Pasiteri kurukuraho bitewe n’uburyo rushaje mu rwego rwo kwirinda impanuka rwateza.

Ni icyemezo kitashimishije abakirisitu, bituma bamwe badukira Pasiteri n’abo bafundi, bashaka kubirukana bakoresheje ingufu, bamwe bashinja Pasiteri kubasenyera urusengero ashaka kugurisha amabati yarwo ngo yivure inzara muri ibi bihe bya COVID-19.

Umwe muri bo yagize ati “Imyaka urusengero rwacu rumaze, ntabwo ari we wagombaga gufata icyemezo cyo kuza kurusenya kandi rwaratuvunnye dore ko ari na mushya atazi imvune twagize.

Ntabwo Pasiteri twamwemerera ko agurisha urusengero rwacu, ni inzara ikabije yamuteye kubera Coronavirus, ariko ibyo si twe tugomba kubizira”.

Arongera ati “Yacunze twese twagiye mu mirima gukora aza saa mbiri batangira gusambura amabati. Ubwo bari bamaze gukuraho hafi 50 twabimenye turaza, dusanga abafundi hejuru tubamanurayo turayabaka uretse amabati atatu abo bafundi bajyanye Pasiteri yanze kubahemba.

Twamenye ko umukiriya w’ayo mabati yari yamuhaye avansi y’ibihumbi 70, n’amatafari bari baramaze kuyamwishyura ndetse n’urugi rwa metarike. Gitifu w’akagari na we yahageze ashaka kumuvugira tumutera utwatsi, dutegereje ubuyobozi bw’umurenge”.

Mugenzi we nawe ati “Twari tumaze iminsi twumva ko Pasiteri ashaka kugurisha urusengero rwacu tukabyita impuha, yajyaga avuga ko azarusenya akajya kubaka urwa Mushikiri, kandi turwubaka nta nkunga ya Paruwasi yarimo.

Byose ni ukubera inzara kuko yahereye ku isambu arayigurisha ayagabana n’abo bakorana, n’ibyuma bya Korali arabigurisha ashyira mu mufuka we. Ntacyo twamwimye kuko muri iki cyorezo ntabwo twari gutura natwe dushonje”.

Ibyo abo bakirisitu bavuga, byanenzwe na Pasiteri Nemeyimana Jean de Dieu, avuga ko Leta imaze iminsi imubwira ko urwo rusengero rusenywa, ari na yo mpamvu yafashe icyemezo cyo kurusenya mu rwego rwo kwegeranya amafaranga ngo buzuze urushya ruri kubakwa.

Agira ati “Tujya gusenya urwo rusengero ejo, twabikoze Ubuyobozi bwa Leta buhari ntabwo twari twenyine, kuko twashyiraga mu ngiro ibyemezo Leta yari yafashe idusaba kurusenya ngo rutaba rwateza impanuka.

Noneho bamwe mu bakirisitu bari baragiye gusengera ahandi bashaka ko tugenda tuvanaho amabati buri umwe ajyana iwe, batangira kuturwanya imbere y’ubuyobozi”.

Pasiteri avuga ko ibyo bavuga ko yagurishije ibyuma bya Korari ari ibinyoma, ahubwo we akabashinja kubigurisha rwihishwa. Avuga ko ikigiye gukurikiraho, ari ugushyira abo bakirisitu mu buyobozi bagahanirwa urugomo bamukoreye.

Agira ati “Ibyuma banshinja ahubwo maze iminsi njya mu nzego z’ubuyobozi nkurikirana ibyo byuma bagiye bagurisha ntabizi, ubu ntabwo ibyo byagarukira aha kuko baramputaje mu buryo bugayitse bananshinja ibinyoma. Byanteye agahinda n’umubabaro, ubu ngiye gukurikirana uburenganzira bwanjye”.

Pasiteri avuga ko hari urundi rusengero bubatse hafi y’urwo, ari na ho bamaze iminsi basengera mbere y’uko COVID-19 igera mu Rwanda, bakaba bari muri gahunda yo gukusanya amafaranga azava muri urwo rusengero rushaje kugira ngo buzuze urwo rushya.

Ubuyobozi bwa Leta burunga mu ryo Pasiteri avuga, aho bwemeza ko bamwe muri abo baturage bakomeje kurwanya Pasiteri mu mpamvu zidafite ishingiro.

Buvuga ko abakomeje kuzamura amatiku ari abagiye mu yandi madini nyuma y’uko urwo rusengero rufunzwe nyuma yo kubona ko rwateza impanuka, basaba ko rusenywa nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Nsekanushaka Xavier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akagari ka Rugoma, ari na we wari uhagarariye ubuyobozi muri icyo gikorwa cyo gusenya urwo rusengero.

Yagize ati “Gusenya urwo rusengero ni ku busabe bwa Leta kuko rwari rwarahagaritswe. Kubera kutarusengeramo, rwagize ikibazo cyo gusaduka igikuta rugaragaza ko rushobora kuba rwagwa. N’ikibanza cyarwo kandi ni gito kuko nta n’aho bakubaka ubwiherero. Abari kuzana ayo matiku kuri Pasiteri, ni ababonye rumaze guhagarikwa bava muri iryo dini bajya mu yandi madini”.

Uwo muyobozi avuga ko Leta yirinze kwivanga mu bibazo byabo, aho basabwe kwicarana bagakemurira ibibazo byabo mu idini, byananirana hakitabazwa izindi nzego.

Ati “Twabwiye Pasiteri ko atumiza inama y’abo bakirisitu be, bagakemura ibyo bibazo birimo hanyuma bakabona gufata ibyemezo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nge nshyigikiye pastor, kuko ngendeye ku byisobanuro bye, nta busambo burimo kuko arakurikiza amabwiriza ya leta! Kandi ababizana Ni abavuye mu idini bakajya abandi nk’uko byavuzwe!
Sindi pastor ark umurimo bakora urakomeye!

Noël yanditse ku itariki ya: 15-05-2020  →  Musubize

Ni ukuri abantu Bari mu madini yiyita Aya gikirisitu Bari mu buyobe. Uretse n’ibyo byo kuba amaturo n’icya cumi byari bigenewe abalewi, birengagiza ko baherewe Ubuntu bagomba gutangira ubundi muri Matayo:10;8 weho se Koko, uzi gukoresha ibirori ngo kuza mubukwe cg ibirori ngo urariha korali Kandi Ari ubutumwa bwiza kweri. Nanone icyo nibaza ni kuriya bagurisha ibintu munsengero n’ukuntu Yesu yarwanyije abacururizaga munzu yitiriwe izina ry’Imana. Ni akumiro gusa.

Alex yanditse ku itariki ya: 14-05-2020  →  Musubize

Nibyo rwose.Uvuze ukuri.Kurya Icyacumi ni kimwe mu bimenyetso bikomeye byerekana idini y’ikinyoma.Yesu n’Abigishwa be ntabwo basabaga Icyacumi.Kubera ko cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,Imana yasabye Abayahudi guha Icyacumi Abalewi,kubera ko nta masambu yabahaye nk’abandi bayahudi.Byisomere muli Kubara 18:21-24.Pastors bahisha abayoboke babo iri somo.

mvuyekure yanditse ku itariki ya: 14-05-2020  →  Musubize

Aka ni akumiro.Ibi byerekana ko abanyamadini bataba bakorera Imana,ahubwo baba bakorera inda zabo nkuko Abaroma 16:18 havuga.Mwibuke ko Pastors bahembwa buri kwezi.Nyamara uretse kubabona ku cyumweru,ubundi nabo baba bibereye muli shuguri nk’abandi.Umuntu wese udakora nka Yesu n’Abigishwa be,ntabwo Imana imwemera nk’umukristu.Icya mbere,Yesu n’Abigishwa be birirwaga mu nzira babwiriza ku buntu.Ntabwo babwiraga abantu ngo babasange mu nsengero,babacurangire,babahe icyacumi bitahire.Intumwa Pawulo,nubwo yirirwaga mu nzira no mu ngo abwiriza,yabifatanyaga no kuboha amahema akagurisha.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 14-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka