Kirehe: Abagabo batatu bafatanywe ibiro 300 by’urumogi

Nzabonimpa Jean Paul, Nzabamwita Yowasi na Shyirambere Jean Marie bose bo mu murenge wa Mahama mu karere ka Kirehe bafatiwe mu murenge wa Kirehe saa tanu z’ijoro tariki 10/04/2012 bafite ibiro 300 by’urumogi bashaka kurujyana i Kigali.

Nzabamwita Yowasi atuye mu kagari ka Munini umurenge wa Mahama uhana imbibi n’igihugu cya Tanzaniya akora akazi ko gutwara moto. Avuga ko bamuhaye umufuka akawupakira bamuha amafaranga 5000 ariko ngo ntiyari azi ko muri uwo mufuka harimo urumogi.

Bafatanywe ibiro 300 by'urumogi
Bafatanywe ibiro 300 by’urumogi

Nzabonimpa Jean Paul we avuga ko urumogi barukuye mu gihugu cya Tanzaniya ku muntu witwa Uwiha w’Umutanzaniya bakaba bari barujyanye kurugurisha i Kigali i Kimisagara.

Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Kirehe bukomeje gufata abacuruza ibiyobyambwenge birimo urumogi ruva mu gihugu cya Tanzaniya. Abo bagabo ako ari batatu ubu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kirehe.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Erega ikintucyose cyiswe ikizira abantu benshi baragikunda. nibareke urumogi rugurishwe nkurweme abantu maze urebeko abantu batarwanga

alias yanditse ku itariki ya: 26-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka