Kiramuruzi: Abana batatu bahiriye mu nzu umwe ahasiga ubuzima babiri bararokoka

Abana batatu bo mu Mudugudu wa Nyamarebe mu kagali ka Gakenke, Umurenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo, bahiriye mu nzu mu ijoro rishyira tariki 12/11/2014 umwe ahita yitaba Imana undi arakomereka bikomeye, naho mugenzi wabo we ntiyagira icyo aba.

Aba bana ni Uwase Benita w’imyaka 5 ari nawe wahise witaba Imana, Umutesi Dorine w’imyaka 9 wakomeretse bikomeye na musaza wabo witwa Mihigo Bienvenue w’imyaka 6 utigeze agira icyo aba ubwo inzu barimo yashyaga.

Iyi nkongi yabaye ahagana mu masaha ya sa tatu z’ijoro, ubwo umuriro w’amashanyarazi wari wagiye, ikaba yatewe na buji yari icanye nyuma ikaza gufata umufariso n’uko inzu itangira gushya ubwo.

Ubwo inzu yashyaga aba bana bari bayirimo bonyine mu gihe nyina ubabyara witwa Uwera Consolee ngo yari yagiye ku baturanyi, nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi Munyaburanga Joseph.

Uyu munyamabanga nshignwabikorwa yakomeje avuga ko kugira ngo uyu mwana Uwase yitabe Imana, byatewe n’inzitiramibu yari imaze gukongezwa n’uwo mufariso, maze ikamanuka ikitura kuri uyu mwa kugeza ashizemo umwuka ntawe uramutabara.

Ibi byabaye kandi mu gihe ise w’aba bana witwa Muhangwa Ildephonse, ari mu butumwa bw’akazi i Darfur muri Sudani. Ibi bikimara kuba aba bana bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Gakenke, aho baje kuvanwa boherezwa mu bitaro bikuru bya Kiziguro.

Benjamin Nyandwi

Ibitekerezo   ( 2 )

Umutesi Dorine Imana izakwakire mubayo warwanye n’umuriro ngo ukize murumuna wawe aragucika none uramukurikiye, wamweretse ko wamukundaga, ababyeyi bawe bihangane buriya niko Imana yabishatse.

AMENA yanditse ku itariki ya: 27-11-2014  →  Musubize

Benita Imana ikwakire mubayo, bimaze kugaragara ko iyo umufariso ufashwe uri munzu utabura ibyo uhitana none babyeyi mwirinde kwegereza buji matora ziba ziri munzu

AMENA yanditse ku itariki ya: 13-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka