Kinigi: Barasaba irimbi rishya kuko iryo bashyinguragamo ryuzuye

Abaturage bo mu Murenge wa Kinigi n’indi Mirenge byegeranye, bavuga ko babangamiwe no kuba badafite ahabegereye bashyingura ababo, bitewe n’uko irimbi rya Kinigi ryamaze kuzura ndetse ritagikoreshwa, bagasaba irindi rishya kuko bibagora cyane iyo babuze ababo.

Nyuma y'uko irimbi rya Kinigi ryuzuye abaturage bagowe n'ingendo ndende bakora bajya gushyingura kure
Nyuma y’uko irimbi rya Kinigi ryuzuye abaturage bagowe n’ingendo ndende bakora bajya gushyingura kure

Ibi ngo bibateza ingaruka zo gukora ingendo ndende bajya gushyingura mu marimbi ya kure, abatabishoboye bagahitamo kurenga ku mategeko, bagashyingura mu masambu yabo kandi bitemewe.

Umuturage Kigali Today yasanze muri santere ya Kinigi witwa Mwumvaneza Jackson yagize ati: “Gupfusha umuntu muri aka gace kugira ngo tubone uko tumushyingura ni ikibazo. Tuvuge wenda nk’igihe apfiriye mu bitaro bya Ruhengeri, cyangwa ahandi hantu, muri kwa kubanza kujyana umurambo iwe ngo abe bamusezereho no kuwujyana ngo ushyingurwe mu irimbi riri mu Murenge wa Gacaca, ni urugendo rutari munsi y’ibirometero 50. Bikaba ari ibintu bitugoye cyane”.

Kuri ubu imbere y’uruzitiro rw’irimbi rya Kinigi, riherereye muri santere ya Kinigi, ryashyingurwagamo abantu bo mu Mirenge ya Kinigi, Nyange na Musanze; hanamanitse icyapa kivuga ko “Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinigi, bumenyesha abantu bose ko iryo rimbi ryuzuye kandi ko nta wemerewe kurishyinguramo”.

Bamwe mu baturage bavuga ko kuba nta rimbi riri muri ako gace, birimo kubagiraho ingaruka zo kuba hari n’abashyingura mu masambu yabo.

Mukamanzi Verediyana agira ati “None twabigenza gute kundi? Ko umuntu wawe atapfa ngo umugumane mu nzu? Ubu bamwe ni ugushyingura mu masambu cyagwa hafi y’ingo, kubera ikibazo cyo kuba badafite ubushobozi bwo kujyana umurambo kuwushyingura mu yandi marimbi ya kure. Icyo dusaba ubuyobozi ni ugukora uko bushoboye mu maguru mashya, bugakemura iki kibazo, kuko natwe bitubangamiye cyane”.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinigi bwemeza ko bwafashe icyemezo cyo kurifunga, nyuma yo kuzura, ndetse ikibazo bwagishyikirije Ubuyobozi bw’Akarere.

Mitali Narcisse, Umukozi ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere mu Murenge wa Kinigi, yagize ati “Ntitwari kureberera ko ririya rimbi rikomeza gukoreshwa kandi ryaramaze kuzura. Byari guteza ikibazo cyo kugerekeranya abantu ku bandi basanzwe bahashyinguye. Iki kibazo kiri mu by’ingutu uyu Murenge uhanganye nacyo, kandi twakiganiriyeho n’Ubuyobozi bw’Akarere, butwizeza ko na bwo bugiye gushanga ingengo y’imari izakoreshwa mu kugura ubundi butaka irimbi rizimurirwaho”.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinigi bwizeza abaturage ko iki kibazo kiri mu byihutirwa buri gukurikirana, bukabizeza ko kitazatinda gukemuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka