Kinigi: Abatuye mu mudugudu w’icyitegererezo barasaba guhugurwa ku mikoreshereze ya bimwe mu bikoresho

Bamwe mu bagize imiryango 144, batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, bagaragarije Umuvunyi mukuru na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, bimwe mu bibazo bibabangamiye, birimo kutamenya gukoresha bimwe mu bikoresho bahawe.

Abo mu mudugudu w'icyitegererezo wa Kinigi bageza ibibazo byabo ku muvunyi
Abo mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi bageza ibibazo byabo ku muvunyi

Gaz na Kizimyamoto, ni byo byatunzwe agatoki cyane n’abo baturage, aho ngo hari n’ababurara kubera gutinya gukoresha Gaz, badasobanukiwe imikoreshereze yayo, bagasaba amahugurwa kuri bimwe muri ibyo bikoresho batunze mu ngo.

Babitangaje ku wa Kane tariki 16 Nzeri 2021, ubwo Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine na Guverineri Nyirarugero Dancille, bagiriraga uruzinduko muri uwo mudugudu muri gahunda yo kumva ibibazo byabo no kubishakira umuti.

Abo baturage mbere yuko binjizwa muri uwo mudugudu, bishimiraga ko bahuguriwe uburyo bazifata bageze muri izo nyubako za kijyambere, aho bavugaga ko ibyibanzweho muri ayo mahugurwa ari ugukoresha ibikoresho by’isuku birimo ubwiherero bugezweho.

Gusa ngo batunguwe no gusanga hari ibindi bikoresho mu nzu zabo batazi uko bikoreshwa, birimo Gaz na kizimyamoto, dore ko basanzwe bafite n’andi mashyiga ya Kinyarwanda yagenewe guteka ibiryo bitinda gushya, bamwe bakavuga ko ayo mashyiga agenewe guteka ibishyimbo bakomeje kuyakoresha mu guteka n’indyo yoroheje, kubera gutinya kwatsa gaz badafitiye ubumenyi.

Umwe ati “Ntababeshye, kizimyamoto ni ubwa mbere nari nyibonye kuva mvutse, tuzi ko yifashishwa mu kuzimya inkongi ariko ntitwigishijwe kuyikoresha. Urayireba gusa ukabona nayo ntacyo uyiziho, turasaba ko batwigisha kuyikoresha kuko hano iri ndakeka ko batayizaniye umurimbo dushobora kuyifashisha tugize ibibazo by’inkongi”.

Undi ati “Izi za gaz ntitwatinyuka kuzikoresha kubera kwirinda ko zadutwika, rwose badufashe batwereke uko zikoresha aho twabaga twakoreshaga inkwi, hari n’ababurara kandi bayifite mu nzu, amahugurwa arakenewe rwose”.

Uretse ibyo bikoresho binyuranye, abo baturage bagaragaje kandi ko fagitire z’amazi zibateye impungenge, aho basaba ko icyo kibazo cyakurikiranwa vuba dore ko hari n’abari kwishyuzwa agera ku bihumbi 200, nk’uko umwe muri bo witwa Izabayo Emmanuel, Umuyobozi w’imwe mu masibo yo muri uwo mudugudu abivuga.

Ati “Twatunguwe na fagitire z’amazi dukomeje guhabwa, hari uwo bahaye fagiture isaga amafaranga ibihumbi 17 ari bwo yaraye aje, undi wari umaze iminsi itanu bamuha fagitire y’ibihumbi 260, turifuza ko icyo kibazo cyakemuka”.

Ibindi basabye ko ubuyobozi bwakemura, ni ukubegereza ubuhunikiro bw’imyaka dore ko bamwe batangiye kweza, basaba kandi n’ibigega byinshi bifata amazi y’imvura.

Babajije ibibazo binyuranye
Babajije ibibazo binyuranye

Kuri icyo kibazo cy’amahugurwa ku ikoreshwa ry’ibikoresho binyuranye batunze, Guverineri Nyirarugero, yabijeje ko amahugurwa basabye bayategurirwa mu minsi iri imbere, na ho ikibazo kijyanye na fagitire z’amazi, asaba Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ku bufatanye n’ubuyobozi bwa WASAC, gukurikirana icyo kibazo kigakosorwa vuba, bakaba bijejwe ko nta muntu uzishyuzwa amazi atakoresheje.

Imiryango 144 ituye muri uwo mudugudu watashywe ku mugaragaro tariki 04 Nyakanga 2021, yagejejweho ibikorwaremezo binyuranye birimo imihanda, amashanyarazi, amavuriro, agakiriro, amashuri n’ibindi.

Mu ngo zabo, bagenerwa ibikoresho binyuranye birimo amashyiga ya kijyambere na gaz byifashishwa mu guteka, bahabwa televisiyo, intebe n’ibitanda, ubwiherero bwa kijyambere burimo imisarani na douche n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka