Kimironko inyama zabuze abaguzi: Bimwe mu byaranze Noheli muri Kigali
Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, aho umunyamakuru wa Kigali Today yageze kuri uyu wa 25 Ukuboza 2023, ku munsi mukuru wa Noheli, abacuruza inyama batangaje ko abaguzi bazo batabaye benshi nk’ibisanzwe, ariko agasembuye ko ngo kitabiriwe.
Ku isoko rya Kimironko, abacuruza inyama, baganiriye n’umunyamakuru wa Kigali Today, hari mu ma saa sita z’amanywa, bavuze ko ubusanzwe izo saha babaga bamaze kugurisha inyama z’inka zirenga zirindwi, ariko zikaba zari zigihari uko zakabaye.
Inyama z’ingurube zizwi nk’akabenzi zo igiciro cyazamutse, aho zirimo kugura 4000/ ku kilo, zivuye ku 3800.
Ni mu gihe ibinyobwa bisembuye byo ngo birimo kunyobwa nk’uko bisanzwe mu minsi isoza icyumweru (weekend). Ahatangirwa izindi serivisi ho ahenshi harafunze.
Naho ku birebana n’imodoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, aho umunyamakuru wa Kigali Today yabashije kugera, yahasanze imirongo miremire, abagenzi bavuga ko babuze imodoka zibageza muri gare ya Nyabugogo, kugira ngo bafate iziberekeza iwabo mu ntara.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|