Kimironko: Insengero zitubahirije ibisabwa zafunzwe

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, bwafunze by’agateganyo zimwe mu nsengero buvuga ko zitubahirije ibisabwa, nko kuba zidakumira urusaku rujya hanze no kutagira ubwiherero n’inzira byagenewe abafite ubumuga.

Umuriro wa Pantekote ni rumwe mu nsengero zafunzwe
Umuriro wa Pantekote ni rumwe mu nsengero zafunzwe

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Providence Musasangohe, yatangarije Kigali Today ko hafunzwe insengero zirimo Umuriro wa Pantekote mu Rwanda (ruri i Kibagabaga) ndetse na ADEPR Bibare muri Kimironko.

Yagize ati "Ni ukuzifunga by’agateganyo kubera kutubahiriza ibisabwa, birimo kuba basabwa gushyiraho ubwiherero bw’abafite ubumuga, ariko igikomeye cyane ni ukutagira ibikumira amajwi, na hariya ku Umuriro wa Pantekote ntabyo bafite, ntabwo ari ibintu biruhanyije babikora iminsi mike bagasubira gusenga."

Musasangohe avuga ko buri rusengero rwagiye rwerekwa ibisabwa rutujuje, birimo ubwiherero buhagije harimo ubwagenewe abafite ubumuga, na parikingi y’imodoka ihagije.

Mu yandi mabwiriza Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB), rusaba insengero kuba zujuje, harimo kugira icyangombwa gitangwa n’urwo rwego, no kuba rufite uburyo bwo kubungabunga isuku bwubahirije amabwiriza agenga isuku mu Mujyi ruherereyemo, ndetse runafite uburyo bwo gufata amazi y’imvura.

Umushumba Mukuru w’Itorero Umurimo wa Pentekote mu Rwanda, Pasiteri Ntawuyirushintege Corneille, avuga ko bagiye gukora ibisabwa kugira ngo urusengero rw’i Kibagabaga rwongere gufungurwa bidatinze.

Pasiteri Ntawuyirushintege avuga ko bari basanzwe bafite ibigabanya urusaku rujya hanze, ariko bidahagije.

Yungamo ko yabonye itangazamakuru ribashinja kudakingiza abana, ahita avuguruza iyo nkuru agira ati "muzaze tubereke ibipande ababyeyi bakingirizaho abana, mureke gutangaza amakuru mudafitiye gihamya."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka